2017-11-22 08:52:40 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Uburengerazuba:Abafite inzu n’ibikorwa ku muhanda Kivu belt basabwe kubivugurura

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-04 11:26:02

 
Share on:
 
Yasuwe:537
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis, yasabye abaturage bafite inzu n’ibindi bikorwa ku muhanda mushya wa Kivu belt kubivugurura, bikajyana n’ikerekezo k’iterambere igihugu kiganamo.

JPEG - 119.9 kb
Abaturiye uyu muhanda basabwa kugendana n’iterambere wabazaniye (Foto archive)

Mu ijambo yavugiye mu karere ka Nyamasheke nyuma yo gufungura inyubako nshya igezweho aka karere kujuje, Minisitiri Kaboneka yishimiye ko nyuma yo guhabwa umuhanda mwiza wa Kivu Belt, ubuyobozi n’abaturage b’aka karere bishatsemo ibisubizo bakiyubakira ibiro by’akarere bijyanye n’ubwiza bw’umuhanda byubatseho.
Yaboneyeho no kwibutsa abaturage bafite inzu n’ibindi bikorwa kuri uyu muhanda mwiza, kubivugurura nabyo bikajyanishwa n’ubwiza bw’uyu muhanda ndetse n’ikerekezo k’iterambere igihugu kigezeho muri rusange.

Yagize ati “[Iyi nyubako mwujuje] ibere urugero n’abandi bafite inzu n’ibindi bikorwa kuri uyu muhanda, bigomba kuvugururwa kuko batagira umuhanda mwiza nk’uyu ngo ubeho ibikorwa bimeze nk’uko wari umeze mbere. Hagomba kujyaho ibikorwa bijyanye n’uko umeze ubu, n’ikerekezo igihugu kiganamo.”

Uyu muhanda wa Kivu Belt, ni kimwe mu bikorwaremezo abaturage bo mu ntara y’Uburengerazuba bavuga ko byoroheje cyane ubuhahirane, ndetse bikabafasha kwihutisha iterambere muri rusange.

Ubwo Imvaho Nshya yaganiraga n’abaturage bo mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro, bakoresha uyu muhanda mu bikorwa bitandukanye by’iterambere, muri Nzeri uyu mwaka, bagaragaje ko wabakuye mu bwigunge, iterambere ryabo rikarushaho kwihuta.

Haburukundo Edouard ukora ubucuruzi, yabwiye Imvaho Nshya ati “Nkanjye mfite imodoka hari ubwo mbere y’uko tubona uyu muhanda nacikishaga rasoro, nkarara mu nzira ariko ubu nta kibazo kigihari.”

Asobanura ko kera yakoreshaga amavuta yo gutwara imodoka y’ibihumbi 80 kuva Pfunda ujya Kibuye, ariko ubu ngo akoresha atarenga ibihumbi 30. Igihe cy’urugendo cyaragabanutse, kiva ku masaha ane n’igice agera kuri abiri.

Yakomeje agira ati “Uyu muhanda mbere wari mubi cyane, nkanjye nize mu Birambo navaga hano (mu murenge wa Kivumu) iminsi 3 mbere y’uko amasomo atangira. Nta watekerezaga ko uyu muhanda ushobora kuzabaho ariko aho Perezida Kagame abivugiye imvugo yabaye ingiro. Turamushima cyane.”

TWIZEYIMANA FABRICE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE