2017-11-22 08:52:40 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Karongi: Hafunguwe ikigo kigisha umuco w’amahoro

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-04 11:22:14

 
Share on:
 
Yasuwe:62
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuryango AEGIS Trust wafunguye ikigo kigisha umuco w’amahoro mu karere ka Karongi (Karongi Peace School) kikazakorera mu ishuri rikuru ry’ikoranabuhanga n’ubumenyingiro, IPRC West.

JPEG - 164.5 kb
Ikigo kigisha amahoro i Karongi kije korohereza abakora urugendo baza i Kigali (Foto Vestine D)

Iki kigo biteganyijwe ko kizajya gitanga amahugurwa ku barezi, abanyeshuri n’ababyeyi, agamije kwimakaza umuco w’amahoro nk’uko bisobanurwa n’uyu muryango wagitangije.

Mutanguha Freddy, umuyobozi wa AEGIS Trust, avuga ko hakenewe imbaraga zo guhugura abarimu, iki kigo cyafunguwe kikaba kizafasha mu gutanga amahugurwa ubusanzwe yatangirwaga ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ku Gisozi.

Yagize ati “Tuyizanye hano kugira ngo tugabanye urugendo rw’abarimu, abanyeshuri ndetse n’ababyeyi. Tubitezeho umusaruro ukomeye kuko mu gihe abarimu bose mu masomo yabo bazaba bashyizemo indangagaciro no kwimakaza amahoro, abana bigishije bazaba abanyamahoro.

Turateganya kwigisha abarimu 1500 baturutse mu ntara y’Uburengerazuba mu bigo bitandukanye, amahugurwa azajya amara iminsi itatu, tuzajya tubaha n’integanyanyigisho zo kwifashisha bigisha abandi”.

Nyampundu Angelique, umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Nyabikenke wahawe aya mahugurwa, ashishikariza ababyeyi kumenya ko ari bo nkingi y’uburezi bw’abana, kuko uburere abana bakura mu miryango ahanini ari bwo fatizo ry’uburere bagira, cyane cyane mu bijyanye n’indangagaciro na kirazira.

Ati “Mu kwimakaza umuco w’amahoro, twabwiwe ko inyigisho z’indangagaciro zitandukanye n’izo abana bafata ku ishuri, icyo gihe abana bafata iby’ababyeyi kuko byagaragaye ko hari igihe n’ababyeyi batanga inyigisho mbi zikagira ingaruka mbi kubana babo.

Iyi gahunda rero ni nziza kuko yafashije abarimu, ababyeyi ndetse n’abana, izafasha abana gukurira mu mahoro nabo babe abanyamahoro”.

Mudahinyuka Sylvain, ushinzwe imikoranire y’abafatanyabikorwa muri Minisiteri y’uburezi, avuga ko amahoro areba buri wese, ari yo mpamvu hashyirwa imbaraga mu kuyigisha.

Ati “Ni gahunda nziza yo kwigisha amateka y’u Rwanda, banyakarongi aya ni amahirwe mubonye yo kuba intumwa z’amahoro mu ntara y’Uburengerazuba, muzafasha umuryango nyarwanda uburyo bwo gurwanya amakimbirane, kuyakumira no kuyakemura haba mu banyeshuri ndetse n’inkengero z’ishuri.

Iri shuri rizafasha abanyeshuri, abarimu n’ababyeyi, mu buryo bw’imitekerereze, uburyo bwo kwihanganirana, uburyo bwo kurwanya akarengane n’uburyo bwo kongera ubuvandimwe n’ubumwe ku ishuri, mu muryango, aho ayo mahoro akenewe.”

Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukashema Drocella, yagize ati “Dufite abantu batari babohoka kuko hakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside [….] tubijeje ubufatanye kuko ahari amahoro nta kintu kihabura”.

DUSINGIZUMUREMYI VESTINE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE