2017-11-22 08:52:40 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

KCB Rwanda imaze amezi 6 iguriza abakiriya kuri telefoni

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-11-03 07:48:22

 
Share on:
 
Yasuwe:133
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ishami rya banki ya KCB mu Rwanda rimaze amezi atandatu riguriza Abanyarwanda kuri telefoni batarinze gusiragira ku bakozi ba banki buzuza impapuro.

Ubu buryo bwo gutanga inguzanyo iciriritse binyuze kuri telefoni bwiswe ‘KCB Mobiloan’, ikaba yamuritswe ku mugaragaro ku mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 2 Ugushyingo 2017.

Amarembo arafunguye kuri buri mukiliya wa KCB Bank Rwanda ukoresha telefoni iyo ari yo yose kandi ikora amasaha 24 kuri 24, kandi yemerewe hagati y’amafaranga y’u Rwanda 500 kugera ku mafaranga 500,000.

Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa KCB Rwanda George Odhiambo, yavuze ko iyi serivisi igamije gufasha abakiliya kugendana ishami rya banki mu mifuka yabo, cyane ko igufasha no kwishyura izindi serivisi zo kwishyura fagitire, kohereza amafaranga n’ibindi.

JPEG - 493.3 kb
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa KCB Rwanda George Odhiambo ageza ijambo ku bakiriya n’abakozi ba KCB

Yagize ati “Mobiloan ntabwo izagufasha kubona inguzanyo yihuse gusa ahubwo izongerera agaciro n’uburyo ugurizwa na banki. Kuri ubu ntugikeneye kuza kuri banki niba ukeneye inguzanyo iri hagati Frw 500 kugeza ku Frw500, 000. Ntawuzagusaba kuzuza impapuro cyangwa ngo utegereze ko baguhamagara babyemeza cyangwa baguhakanira.”

Ibi ngo bizagabanya ibyago byo guhabwa inguzanyo mu gihe utakiyikeneye kandi ngo ntawuhejwe kuko ushobora no guhita ufungura konti ukaba umukandida byihuse.

Icyo umukiliya asabwa ni ugukanda *522#, ubundi agakurikiza amabwiriza. Imibare itangwa na KCB Rwanda igaragaza ko muri aya mezi atandatu hamaze gutangwa inguzanyo zirenga 1500, kandi umubare ukomeje kwiyongera uko abakiliya bagenda babona ibyiza by’iyi nguzanyo.

Inyungu ku nguzanyo ni 6% mu gihe wakurikije amabwiriza yo kwishyura mu gihe kitarenze iminsi 30.

John Karamuka Umuyobozi ukuriye uburyo bwo kwishyura muri Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), yashimiye intambwe KCB yateye mu guharanira kugeza serivisi z’imari ku baturage baciriritse.

Yashimangiye ko gukoresha telefoni muri serivisi z’imari mu Rwanda bikomeje gutanga umusaruro mu gihe umubare munini ukomeje kumva agaciro ko gukoresha ikoranabuhanga mu kubitsa no kubikuzacyangwa kwaka izindi serivisi z’imari.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE