2017-11-22 08:52:40 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rally: Abanyarwanda ntibahiriwe muri Memorial Gakwaya 2017

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-30 12:31:02

 
Share on:
 
Yasuwe:231
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Isiganwa ry’imodoka ryo kwibuka Gakwaya Claude ryaberega mu Karere ka Huye ryegukanwe n’Umugande Kabega Mussa naho abanyarwanda ba mbere baza ku mwanya wa 6.

JPEG - 191.5 kb
Umuvunyi mukuru, Anastase Murekezi nyuma yo gushyikiriza igikombe, Kagega Mussa na Sirwomu Rogers nyuma yo kwegukana isiganwa

Iri isiganwa ryatangiye taliki 28 risozwa 29 Ukwakira 2017 ryitabirwa n’abasiganwa 12 muri 16 bari biyandikishije gusa hasoje imodoka 9. Bamwe mu bakinnyi barimo Umurundi Mohammed Roshanali usanzwe wigaragaza dore ko ari nawe waryagukanye umwaka ushize ntiyabashije kwitabira kubera ibibazo bya tekinike naho umunyarwanda Gakwaya Claude avamo rugikubita nyuma yo guhura n’ibibazo by’imidoka.

JPEG - 198.4 kb
Habayeho n’imyireko kuri Moto

Nyuma yo kuvamo kwa Gakwaya Claude wahabwaga amahirwe, umurundi Giesen Jean Jean wafatanyaga n’Umunyarwanda Dewalque Yannik nibo batangiye bayoboye mu gace ka mbere ka Rango-Gisagara bakoresheje 26’28”.

Ku munsi wa mbere, Umugande Kabega yaje kwigaranzura mu gace ka kabiri kanyuraga mu muhanda Gisagara-Cathedrale mu bilometero 10 afata umwanya wa mbere akoresheje iminota 6 n’amasegonda 16.

Kabega yaje gukomeza kuyobora iri siganwa ku munsi wa kabiri mu duce twa Save-Shyanda bagasubiramo, asoza akoresheje isaha 1 iminota 45 n’amasegonda 28, akurikirwa n’umugande Serwanga Jackson wakoresheje isaha 1 iminota 51 n’amasegonda 55 naho umurundi Awandin Imitiaz wafatanyaga na Bigirimana Christophe baba aba gatatu bakoresheje 1 iminota 57 n’amasegonda 02.

Abanyarwanda baje imbere ni Kanangire Christian wafatanyaga Rutabingwa Fernand waje ku mwanya wa 6 naho Yoto Fabrice wafatanyaga Remera Regis baza ku mwanya wa 8.

JPEG - 212.8 kb
Imodoka yari itwawe na Kanangire Christian wafatanyaga Rutabingwa Fernand yasoje ku mwanya 6

Kabega watwaye umwanya wa mbere yavuze ko yishimiye uburyo iri rushanwa ryateguwe gusa ababazwa no kuba Gakwaya Claude bari guhangana ataritabiriye.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa mu modoka mu Rwanda “RAC”, Gakwaya Christian yavuze ko n’ubwo abanyarwanda bataje imbere hari icyizere kuko hari abakiri bato bigaragaje. Ati ’’Kanangire na YotoFabrice bitwaye, byadushimishije bitwereka ko mu minsi iri imbere tuzagira abakina uyu mukino bakirimo kuzamuka”.

Iri siganwa ryanagaragayemo umunyafurika y’Epfo wiyereka kuri moto ajya mu mu kirere agerageza gusimbuka ibyamubangamira.

BIZIMANA ERIC

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE