2017-11-22 08:52:40 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Hagiye guhuzwa ikoranabuhanga mu kwishyura imodoka na moto

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-21 08:10:17

 
Share on:
 
Yasuwe:125
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Leta y’u Rwanda yihaye intego yo gukoresha ikoranabuhanga mu gutwara abantu no kwishyura ikiguzi k’ingendo, kuri ubu ibigo byifashisha ikoranabuhanga mu ngendo bikaba byasabwe guhuza ikarita imwe. Ikindi ni uko ikarita yo kwishyura ingendo igiye kurenga Umugi wa Kigali, ikanakoreshwa no mu ntara.

JPEG - 258.6 kb
Iburyo ni Jean Philbert Nsengimana, Minisitiri w’ikoranabuhanga, ari kumwe n’Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Uwihanganye Jean de Dieu, basuye ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu ngendo (Foto Jame R.)

Ibi bigo byifashisha ikoranabuhanga mu gutwara abagenzi byasuwe harimo ‘AC Group’ ari nayo ikora amakarita ashyirwaho amafaranga akifashishwa kwishyura urugendo rw’imodoka.

JPEG - 247.8 kb
Hasuwe ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu kwishyura ingendo, hasabwa ko habaho ikarita imwe ku ngendo zose, zigakora no mu ntara (Foto James R.)

Hari n’Ikigo cya ‘Yego Moto’ na cyo gikoresha imashini mu kubara urugendo n’amafaranga ajyanye na rwo, iyo mashini ikazajya yifashishwa n’abatwara mato mu kwishyuza abagenzi.

‘Safe Moto’ na bwo ni ubundi buryo bw’ikoranabuhanga bwifashisha imashini mu kwishyuza umugenzi hagendewe ku ngano y’urugendo yakoze ajya kumufata no kumujyana aho agiye, hakifashishwa uburyo bw’itumanaho rya telefoni ngendanwa mu gusaba iyo serivisi. Ibi byose bikaba byarasabwe guhurira ku karita imwe.

Ibi ni ibitangazwa n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwaremezo ushinzwe ubwikorezi Eng. Uwihanganye Jean de Dieu, aho agaragaza ko hari ibigo by’abikorera byahanze udushya mu bijyanye no gutwara abagenzi, bikaba byarashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga mu kwishyura ikiguzi k’ingendo mu gukemura ikibazo cyo kwihutisha serivisi no gufasha abagenzi kwihuta mu ngendo bakora.

Yagize ati “Leta ifatanyije n’abikorera bashyizeho gahunda yo gufasha abaturage mu ngendo mu rwego rwo kwihutisha serivisi bakeneye no kutabakerereza, hagakoreshwa uburyo bw’ikoranabuhanga kugira ngo byihute mu buryo bwizewe, ariko ni ngombwa ko ibyo bigo bihuza ikoranabuhanga rikoreshwa, hakabaho ikarita imwe ikoreshwa mu kwishyura ikiguzi k’ingendo hose”.

Nsengimana Jean Philbert, Minisitiri w’ikoranabuhanga, yemeje ko ikoranabuhanga mu gutwara abantu ryaje rikemura ibibazo byinshi byagaragaraga mu rwego rwo gutwara abantu, bikaba bigenda bibonerwa umuti urambye.

Ati “Abafite ibigo by’ikoranabuhanga mu gutwara abagenzi bose bafite uburyo bwo gukemura ibibazo byagaragaraga mu gutwara abagenzi, ndetse n’abashoye imari muri uru rwego bakabasha kubyungukiramo aho kubihomberamo.”

Minisitiri w’ikoranabuhanga asanga ibi bizafasha guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda no kwihutisha serivisi bahabwa mu bijyanye no gukora ingendo.
Yakomoje ku ikoranabuhanga ryifashishwa mu kwishyura, avuga ko kuri ubu ingendo zishyurwaga muri ubu buryo ziherereye mu mujyi wa Kigali, akaba ari ngombwa ko n’izijya mu ntara zikoresha iri koranabuhanga kugira ngo uwaguze iyi karita ajye ayikoresha n’ahandi hose nk’uko ayikoresha mu gihe ari i Kigali.

Ati “Iyi karita yishyurirwaho ingendo ikwiye kugera mu ntara zose z’igihugu, umuntu akanayikoresha agiyeyo cyangwa avuyeyo kugira ngo imugirire akamaro, byagaragaye ko iyi karita yihutisha serivisi zo kwishyuza abagenzi, ikwiye gukoreshwa n’ahandi hose hatari muri Kigali.”

Abafite ikoranabuhanga mu kwishyuza ingendo nabo bemera ko inama bahawe n’aba bayobozi ari nziza kandi ko zizabafasha gukorera hamwe no kuzuzanya mu bijyanye no kwishyuza ingendo, bakaba bagiye kurebera hamwe uburyo bashyira mu bikorwa inama bagiriwe.

Abaturage bakoresha amakarita mu kwishyura ingendo nabo bishimira ko yagabanyije akajagari k’abari basanzwe babishyuza kandi ikaba yihutisha serivisi.

Kanamugire Aloys ati “Gukoresha ikarita mu kwishyura ingendo twarabyishimiye nk’abaturage, byaturinze kwishyura amafaranga arenze urugero rwashyizweho na RURA kuko byabagaho, ariko na none byadufashije kwihutisha serivisi. Gusa byaba byiza ibyapa byose dutegeraho bibaye biriho umuntu ushyira amafaranga ku ikarita kuko hari aho utamusanga bikakugora kubona uko ugenda.”

Ikarita ya ‘AC Groupe’ ikozwa ku cyuma mu gihe cyo kwishyura, itunzwe n’abantu bagera kuri 1 000 000, naho imodoka zifite iryo koranabuhanga ziri ku kigero cya 99%, mu gihe mu byumweru bibiri aya makarita azaba akoreshwa ku kigero cya100%.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE