2017-11-22 08:52:40 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Korali Rebero yamuritse alubumu y’amashusho binyuze mu gitaramo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-20 07:59:04

 
Share on:
 
Yasuwe:134
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Korali Rebero yo mu Itorero ry’ADEPR, ku mudugudu wa Rebero muri Paruwasi ya Rwampara mu Mujyi wa Kigali, yamuritse alubumu y’amashusho bise ‘Turagushima Yesu’, ukuyimurika kukaba kwarakozwe mu buryo bw’igitaramo.

JPEG - 358.6 kb
Ibyishimo byari byose ku baririmbyi ba Korali Rebero bamuritse alubumu ya mbere (Foto Twizeyimana F)

Iyi alubumu yamuritswe ku mugaragaro igizwe n’indirimbo 8 zirimo iyitwa ‘Turagushima Yesu’ yitiriwe alubumu yose muri rusange. Ubuyobozi bw’iyi Korali busobanura ko mu myaka 19 bamaze bavuga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo, Imana yagiye ibakorera ibitangaza byinshi, ari na yo mpamvu bahisemo kunyuza ishimwe ryabo mu ndirimbo ndetse bakayitirira alubumu yose.

Muri iki gitaramo, abaririmbyi batandukanye b’iyi Korali bashimiye Imana ibyiza yabakoreye nka Korali muri rusange, ndetse na buri muririmbyi ku giti cye.

JPEG - 366.5 kb
Mugiraneza Maombi (uwa kabiri iburyo) yashimiye Imana ko yamuhaye urubyaro nyuma y’imyaka 15(Foto Twizeyimana F)

Ibyo bashimiye harimo kuba bamwe Imana yarabubakiye ingo zikomeye ubu bakaba ari ababyeyi bameze neza, abahoze mu bukene ubu bakaba barateye imbere kandi bashimiye Imana ku bw’ibindi byinshi yabakoreye.

By’umwihariko, hari umwe mu babyeyi baririmba muri iyi Korali, Mugiraneza Maombi washimiye Imana ko yamuhaye urubyaro nyuma y’imyaka 15 yararubuze, ubu akaba afite umwana w’umuhungu n’undi w’umukobwa akaba anatwite inda ya gatatu.

Igitaramo cyo kumurika iyi alubumu ya mbere, cyaririmbwemo n’amakorali yo ku mudugudu wa ADEPR Rebero, Korali Golgota yo muri ADEPR Nyagatovu, umuhanzi Albert Niyonsaba wamenyekaniye cyane ku ndirimbo “Isezerano”, ndetse na Korali Rebero ari na yo yari yateguye igitaramo.

Abitabiriye iki gitaramo bishimiye cyane indirimbo zinogeye amatwi baririmbiwe mu muziki w’umwimerere n’ubutumwa bwiza bukubiye mu ndirimbo zaririmbwe n’inyigisho zahatangiwe byatumye abasaga 15 bafata icyemezo cyo gukizwa bakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza wabo.

Mazimpaka Patrick, umutoza w’indirimbo muri iyi Korali, yabwiye Imvaho Nshya ko igitaramo cyo kumurika iyi alubumu yashyizwemo imbaraga nyinshi, kuko ari yo ya mbere bakoze by’umwihariko ikaba ibumbatiye amashimwe y’ibyo Imana yabakoreye.

Yavuze ko bishimira cyane ko igitaramo cyo kumurika iyi alubumu cyagenze neza cyane kurenza uko babitekerezaga, by’umwihariko bishimira ko indirimbo zaririmbiwe muri icyo gitaramo hari abo zahinduye, bakiyemeza kuva mu byaha, bagatangira urugendo rugana mu ijuru.

Yagize ati “Urebye igitaramo cyagenze neza cyane kurenza uko twe twabyibwiraga, kuko uretse indirimbo nziza zaririmbwe zigahembura imitima ya bamwe, hanabayeho umwanya w’ubuhanuzi, Imana iha ubutumwa abantu batandukanye, mbese twishimye cyane.”

Yasabye abantu bose bazagerwaho n’ubutumwa bukubiye muri izi ndirimbo ziri kuri iyi alubumu, kubutega amatwi bukabahindura bubaganisha ku Mana, kandi na bo bagaharanira kubukwirakwiza bukagera kure hashoboka.

Korali Rebero yatangiye mu 1998, yagiye ikora ibitaramo mu ntara zitandukanye no mu Mujyi wa Kigali, ubuyobozi bwayo bukaba bwishimira ko buri gitaramo bakoze hari abantu bihana, bakakira Yesu.

Igitaramo cyo kumurika iyi Alubumu cyabaye ku Cyumweru cyashize kibera mu busitani bw’urusengero rw’ADEPR Rebero.

TWIZEYIMANA FABRICE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE