2017-11-22 08:52:40 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kigali: Blanchard yavuze ko yakijijwe ageze kure

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-17 06:42:16

 
Share on:
 
Yasuwe:142
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuhanzikazi Magie Blanchard ukomoka muri Haiti ariko akaba akorera umuziki we muri Canada aho ubu atuye yavuze ko mbere y’uko akizwa yabanje kuzajya aririmba mu tubyiniro.

JPEG - 244.7 kb
Aha ni mu giterane Maggie yaririmbyemo

Aya magambo Blanchard yayatangaje ku mugoroba wo ku ya 15 Ukwakira 2017 ubwo yakoreraga igiterane muri rumwe mu nsengero zibarizwa mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati “Ngitangira kuririmba natangiye ndirimbira mu tubyiniro nkajya nywa n’ibiyobyabwenge gusa nyuma naje kubona ko ubuzima narimo nta mahoro yari aburimo mfata umwanzuro wo kubivamo”.

Ubwo buzima yaciyemo yavuze ko adakunda kubuvugaho cyane kuko iyo abivuzeho bimutera agahinda cyane.

Mu giterane yaririmbye indirimbo ze zitandukanye zirimo iyitwa «Je veux t’adorer», «Pourtout ce que tu es», «Libéré» n’izindi.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE