2017-11-22 08:52:40 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

RBC yasabye abafite uburwayi bw’amaso kwisuzumisha kare

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-14 09:41:45

 
Share on:
 
Yasuwe:102
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima, RBC, burasaba Abanyarwanda kwirinda no kwisuzumisha indwara z’amaso hakiri kare, kuko iyo zitinze kuvurwa zivamo ubuhumyi.

JPEG - 223 kb
Abaturage baragirwa inama yo kwirinda ibyatera uburwayi bw’amaso

Ibyo RBC yabitangarije mu gikorwa cyo gusoza icyumweru cyahariwe kwita ku burwayi bw’amaso cyabereye mu karere ka Kicukiro ku bitaro bya Masaka.
Intumwa ya RBC Dr Turate Innocent, avuga ko indwara z’amaso iyo zitavujwe kare zigira ingaruka zirimo n’ubuhumyi.

Ati “Indwara z’amaso zitavuwe neza kandi kare zitera ubuhumyi, bikaba byaba umuzigo uremereye ku muryango nyarwanda by’umwihariko ndetse n’igihugu muri rusange kuko bidindiza iterambere”.

Kugeza ubu, ku isi abantu bagera kuri miliyoni 285 bafite uburwayi bw’amaso. Muri bo miliyoni 39 bafite ubumuga bwo kutabona. Byagaragaye ko mu bantu 5 batabona 4 muri bo babitewe n’uburwayi busanzwe buvurwa bugakira.

Mu Rwanda, 1 ku ijana (1%) mu bantu bari hejuru y’imyaka 50 afite ubumuga bwo kutabona. Tugendeye ku makuru ava mu bitaro hano mu Rwanda, mu mwaka wa 2016, muri rusange abantu 780,428 bagiye kwa muganga kwisuzumisha kandi basanganwa uburwayi bw’amaso”.

Mu gushaka umuti urambye w’ikibazo, RBC ivuga ko yagejeje ubuvuzi bw’amaso mu nzego zose z’ubuzima muri buri kigonderabuzima, ibitaro by’uturere, iby’intara kugera ku bitaro by’icyitegererezo.

Dr Turate avuga ko guhagarika umuvuduko w’uburwayi bw’amaso ndetse n’uw’ubuhumyi bishoboka mu gihe abantu bose mu ngeri zitandukanye, inzego zose z’ubuzima bw’igihugu muri rusange, abikorera n’abafatanyabikorwa bashyize hamwe mu kuzikumira.

Avuga ko kwirinda indwara zitandura ari imwe mu ntwaro yabyo ngo kuko nazo zitera indwara z’amaso.

Ati “Ibyo byashoboka dukoreye hamwe muri gahunda yo kurwanya no kwirinda indwara zitandura, kuko nazo harimo izitera ubuhumyi, dukangurira Abanyarwanda kwirinda itabi, kwirinda inzoga nyinshi, umubyibuho ukabije, buri wese akumva ko agomba gukora siporo ya buri gihe, kurya imboga n’imbuto, kutarya amavuta menshi n’isukari nyinshi kandi akisuzumisha buri mwaka kugira ngo amenye uko ahagaze.”

Kuri uyu munsi hasozwaga iki cyumweru cyahariwe kurwanya indwara z’amaso kandi ku bitaro bya Masaka hanasuzumwe abaturage izi ndwara, abazirwaye baranavurwa.
Umwe mu bafite ikibazo cy’amaso, Uwihorere Adeline, ukomoka mu murenge wa Masaka, yavuze ko afite imyaka 75 y’amavuko amaze imyaka itatu arwaye umuvuduko w’amaraso, bityo byaje kumuviramo kurwara amaso.

Ati “Nyuma yo kwipimisha, basanze mfite ishaza ritarakura mu ijisho, maze banyandikira umuti wo gushyiramo.
Ubusanzwe ndeba umuntu iyo ari kure mubonamo babiri, kandi ubu ni bwo ngiye gutangira gufata umuti”.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE