2017-11-22 08:52:40 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Habonetse uburyo bwo gusigasira umwimerere wa muzika nyarwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-13 07:40:06

 
Share on:
 
Yasuwe:175
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Nyuma y’uko bamwe mu bahanzi baba bajya bagorwa no kubona ababacurangira ibihangano byabo mu buryo bw’umwimerere baba bari aha mu Rwanda kimwe no hanze, ubu mu Rwanda haje ihuriro ry’abanditsi ba muzika rizajya rifasha abahanzi kwandika ibihangano byabo hagendewe ku manota mpuzamahanga.

JPEG - 178.8 kb
Imanidufashe Emmanuel uyobora iryo huriro ry’abanditsi b’indirimbo

Ubwo buryo bufasha abahanzi gusigasira ibihangano byabo mu buryo bw’umwimerere no kubona ababacurangira indirimbo mu buryo bworoshye by’umwihariko igihe cy’ibitaramo.

Imanidufashe Emmanuel uyobora iri huriro avuga ko abarigize babarirwa kuri 20 barimo abanditsi b’amanota ya muzika n’abahimba amagambo akoreshwa mu ndirimbo bose babisobanukiwe kuko babyize.

JPEG - 197.4 kb
Bamwe mu bagize ubuyobozi bw’iryo huriro

Yashimangiye ko abo banyamuryango bafite ubuhanga bwo kumva indirimbo cyangwa ibindi bihangano bifite aho bihurira n’umuziki bakabyandika mu buryo bw’amanota mpuzamahanga.

Akangurira abahanzi kandi kugana urwo rwego kugira ngo bafatanye mu rugendo rwo gukora ibihangano nyarwanda bifite umwimerere muri ubwo buryo.
Yagize ati “Turakangurira abahanzi bose cyane cyane Abanyarwanda kutugana tukabafasha guha ireme n’umwihariko ibihangano byabo”.

Kwandika igihangano mu buryo bw’amanota mpuzamahanga, Imanidufashe avuga ko bifasha kandi mu kubika ibihangano mu buryo burambye.

Mu gihe umuhanzi adafite ubushobozi bwo kujyana itsinda hanze rimufasha gucuranga mu gihe afite igitaramo cyangwa undi wese ufite igihangano, Imanidufashe yavuze ko bimworohera cyane.

Icyo gihe ngo bimusaba kwitwaza impapuro zanditseho indirimbo mu buryo bw’amanota mpuzamahanga bikorohera umucurangira.

Ubu buryo kandi ngo ntibuzafasha abahanzi gusa, ngo ahubwo buzanafasha ururimi, umuco n’amateka mu iterambere ryabyo ndetse no kurushaho kumenyekana kwabyo hirya no hino ku Isi.

Dr Nzabonimpa Jacques umuyobozi ushinzwe ishami ry’Umuco mu Nteko Nyarwanda y’Uririmi n’Umuco na we yashimangiye ko kwandika indirimbo muri ubwo buryo bifasha kumenya niba indirimbo ari iy’umuntu cyangwa atari iye (Ari umwimerere cyangwa atari umwimere) hakiyongeraho kuba byafasha umuhanzi kujya gukorera igitaramo hanze akabona abamucurangira byoroshye mu gihe adafite uko agendana n’itsinda ryamucurangira.

Yavuze ko kandi gushyira indirimbo ma manota mpuzamahanga bituma indirimbo ishobora kubikwa igihe kirekire nk’uko iza ba Mosart zigicurangwa muri iyi minsi.
Indirimbo yubahiriza igihugu “Rwanda nziza”, “Ndagiwe n’umushumba mwiza” n’iyitwa “Nta cyadutanya” ni zimwe mu ndirimbo zatanzweho urugero zishobora no gucurangwa mu mahanga kuko zanditse mu buryo bw’amanota mpuzamahanga.

Kuva iryo huriro ryatangira muri 2016 rimaze kwandika mu buryo bw’amanota mpuzamahanga indirimbo zinyuranye yaba izo hambere n’izo muri iki gihe.
Zimwe muri izo ndirimbo harimo iyitwa “Kanjogera ya Masamba», «Ngwino urebe» y’Intore Tuyisenge, “Malaika” ya Yvan Buravan n’izindi.

Ihuriro ry’Abanditsi ba muzika mu Rwanda ni rimwe mu mahuriro atandukanye agize Urugaga rwa muzika nyarwanda (Rwanda Music Federation), rumwe mu ngaga esheshatu (6) zigize Inama y’Igihugu y’Abahanzi (Rwanda Art Council).

Inama y’Igihugu y’Abahanzi, ingaga n’amahuriro biyigize byashyizweho n’Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) hagamijwe kurushaho guteza imbere ubuhanzi mu Rwanda.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE