2017-12-14 06:12:25 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abasenateri bishimiye ko Ndi Umunyarwanda yageze mu magereza

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-13 07:03:40

 
Share on:
 
Yasuwe:108
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Itsinda rigizwe n’abasenateri bagize Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano, basuye gereza ya Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba bashima ibikorwa binyuranye bihari bigamije kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu Rwanda.

JPEG - 243.2 kb
Senateri Bishagara Therese umwe mu basuye amagereza

Abo ba senateri barimo Uyisenga Charles, Bishagara Therese basuye gereza ya Rwamagana izwi no ku izina rya gereza ya Nsinda. Akaba ari nyuma y’ibiganiro bagiranye n’abakozi ndetse n’abayobozi b’Akarere ka Rwamagana. Ubuyobozi bwa gereza bwasobanuye ko iyo gereza icumbikiye abagororwa bakabakaba ibihumbi 12 biganjemo abahamijwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Muri iyo gereza harimo ‘club’ ya Ndi Umunyarwanda ndetse na ‘club’ yo kurwanya Jenoside, abagororwa bayobora ayo mahuriro, basobanuriye intumwa za rubanda ko izo ‘club’ zibafasha mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside mu mfungwa n’abagororwa bo muri gereza ya Nsinda. Ni ho senateri Uyisenga Charles ahera avuga ko ubuhamya bahawe na bamwe mu mfungwa butanga ikizere ko hari ibikorwa mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Rajab avuga ko mu biganiro abakozi n’abayobozi mu karere bagiranye n’abasenateri hari ubutumwa babahaye.
Abasenateri bagize Komisiyo y’ububanyi n’amahanga, ubutwererane n’umutekano bari hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kumenya no kugenzura ibikowa bya Guverinoma mu gushyira mu bikorwa ihame remezo ryo gukumira no guhana icyaha cya Jenoside no kurandura ingengabitekerezo yayo.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE