2017-10-18 07:03:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Muhanga: Amazi yarakamye kubera ibikorwa bya muntu- Uwamariya

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-13 06:57:48

 
Share on:
 
Yasuwe:147
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Beatrice aratangaza ko ibura ry’amazi mu karere ayoboye ryaturutse ku mpamvu z’ibikorwa bya muntu, aho abakoreraga imirimo yo kubumba amatafari n’ubuhinzi mu bishanga bya Rugeramigozi na AIDER yahagaritswe, abo bireba bakaba bamaze guhabwa amabaruwa abahagarika.

JPEG - 240.9 kb
Uwamariya Beatrice, Meya w’Akarere ka Muhanga

Mu kiganiro kigufi yagiranye n’Imvaho Nshya ku birebana n’igihe abakorera muri ibyo bishanga bazaba bavuyemo kugira ngo amazi yongere aboneke, umuyobozi w’akarere yatangaje ko abo bireba bamaze kugezwaho amabaruwa abasaba kuva muri icyo gishanga, akaba yizera ko bari bubyubahirize kuko ikemezo cyafashwe kidasubira inyuma.

Ati “Twamaze kubagezaho amabaruwa kandi twizeye ko bahita babishyira mu bikorwa, kuko na bo barabona neza ko bangije ibidukikije bikaba bigize ingaruka ku bindi bikorwa, kandi ikemezo cyafashwe ntigiteze gusubira inyuma.”

Abajijwe niba hari ahandi baboneye abahakoreraga ngo bakomeze imirimo yabo cyane ko ikemezo kije gitunguranye, Meya yavuze ko bajya gushaka ibindi bakora cyangwa bakishakira ubwabo ahandi babasha gukorera kuko umurimo atari ukubumba gusa, hari n’ibindi babasha gukora kandi bikababyarira inyungu.

Ati “Mu gihe bigaragaye ko umurimo w’abantu bamwe ubangamiye inyungu rusange z’abaturage cyangwa wangiza ibidukikije, biremewe ko abawukora basabwa guhindura aho bakorera cyangwa bagahindura umurimo bakoraga bagakora undi.”
Meya w’Akarere ka Muhanga avuga ko ikidendezi cyavomereraga umuceri wa Rugeramigozi cyakamye ku mpamvu z’imirimo yo kubumba amatafari, bikagira ingaruka ku buhinzi bw’umuceri n’abaturage muri rusange.

Abakoreraga mu bice byavuzwe haruguru mu kubumba amatafari batangaza ko bamaze kubona amabaruwa, bakaba batagomba gusubira kubumbira muri ibyo bishanga kuva none ku wa Gatanu.

Gakwavu Marc ni umwe mu bari bafite ibikorwa byo kubumba amatafari ahitwa muri Nyirangari hamwe mu habujijwe kongera kubumbirwa. Yabwiye Imvaho Nshya ko batunguwe n’iki kemezo kuko batari bakiteze ndetse n’amabaruwa akaba yamaze kubageraho.

Ati “Twabonye amabaruwa atubuza kongera kubumba, ko tugomba guhita duhagarika imirimo yose yo kubumba tukiyabona.”

Gakwavu avuga ko ayamaze kubumbwa azatwikwa ariko nta wundi uzongera gucukura ibumba ngo abumbe amatafari kuva none ku wa Gatanu.

Uyu rwiyemezamirimo kandi yemeza ko ahuye n’igihombo gikabije kuko yakoreshaga amafaranga y’inguzanyo ya Banki, imirimo ikaba ihagaze atarayishyura, akaba ari ikibazo.

Avuga kandi ko yari amaze kwishyura abakozi babumba matafari kuko ngo icyo gikorwa kishyurwa mbere, na yo akaba ayahombye kongeraho amasezerano y’ubukode bw’ubutaka yakoreragaho yari yarishyuye akarere.

Rwereka Juvenal na we akorera muri Nyirangari, yavuze ko amabaruwa yabagezeho kandi biteguye kutongera gucukura ibumba kuva none, ariko ngo bafite ikizere cyo kuzajya kuganira n’akarere kugira ngo harebwe icyakorwa bakabona ahandi bakorera, bityo ngo bakabasha kwishyura imyenda ya banki bari bafite.

Ati “Ni byo twahawe amabaruwa aduhagarika kongera kubumba, kandi natwe twasabye abakozi bacu kutongera kugira icyo bakora. Gusa dufite ibibazo by’imyenda ya banki, turifuza kuzaganira n’akarere icyo kadukorera ngo tubone ahandi dukorera kugira ngo igihombo kitaba kinini cyane.”

Avuga ko mu mikoranire myize yabo n’akarere bubahirije icyo ubuyobozi bwabasabye, bakaba bifuza ko bashakirwa ahandi, dore ko ngo bari bafitanye n’akarere amasezerano y’aho bakoreraga, bakifuza ko baguranirwa bagahabwa ahandi habaye hahari.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE