2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Amazina y’abakobwa bose bitabiriye Miss Earth 2017

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-12 06:40:17

 
Share on:
 
Yasuwe:632
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Muri Philippines harimo kubera irushanwa mpuzamahanga ry’ubwiza rizwi ku izina rya Miss Earth ryitabiriwe n’abakobwa batandukanye bo hirya no hino ku Isi barimo Miss Uwase Hirwa Honorine “Miss Gisabo” wabaye nyampinga ukunzwe “Miss popularity” muri 2017 mu irushanwa rya Miss Rwanda.

JPEG - 191.3 kb
Miss Hirwa Honorine witabiriye Miss Earth 2017

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa www.missearth.tv abandi bakobwa bari muri iri rushanwa ni Ermelinda de Matos wo muri Angola, Fiorela Hengemühler wo muri Argentina, Nina Robertson wo muri Australia, Bianca Kronsteiner wo muri Austria, Brittania Alexa Mitchell wo muri Bahamas na Polli Cannabis wo muri Belarus.

Kuri uru rutonde hiyongeraho kandi Lauralyn Vermeersch wo mu Bubiligi, Iris Salguero wo muri Belize muri Amerika, Giancarla Fernandez wo muri Bolvia, Lela Karagic wo muri Bosnia na Herzegovina, Yesmin Angelke wo muri Brazil, Angele Kossinda wo muri Cameroon, Jacqueline Marsh wo muri Canada, Em Kunthong wo muri Cambodia na Sofia Manzur wo muri Chile.

JPEG - 247.2 kb
Sofia uhagarariye igihugu cya Chile

Hakurikiraho uwitwa Mei Zhan wo mu Bushinwa, Amelie Zhao wo muri Chinese Taipei “Taiwan”, Juliana Franco wo muri Colombia, Mona Taio wo muri Cook Islands mu birwa bya Pacifique, Fermanda Rodriguez wo muri Costa Rica na Elena Trifonova wo muri Crimea mu Burayi bw’iburasirazuba,
Abo mu bindi bihugu ni Artemis Charalambous wo muri Cyprus, Iva Uchytilová wo muri Repubulika ya Czech, Sabrina Jovanovic wo muri Denmark, Ingrid Franco wo muri Repubulika y’Abadominikani, Lessie Giler Sanchez wo muri Equateur, Charlotte Brooke wo mu Bwongereza na Mekdalawit Mequanent wo muri Ethiopia.

JPEG - 155.8 kb
Sabrina Jovanović uhagarariye Danmark

Uwitwa Mélissa Strugen wo mu Bufaransa, Victoria Selivanov wo mu Budage, Maud Fadi wo muri Ghana, Morgane Nestar wo muri Guadeloupe, Maria Jose Castañeda wo muri Guatemala, Anaika Vanessa Gaspard wo muri Haiti,Valeria Cardona wo muri Honduras na Viczian Viktoria wo muri Hungray na bo barahatanira ikamba.

Shaan Suhas wo mu Buhinde, Michelle Victoria Alriani wo muri Indonesia, Elian Qupty wo muri Israel, Fabiana Enrica Barra wo mu Butaliyani, Yasuyo Saito wo mu Buyapani, Hana Lee wo muri Korea, Begimai Nazarova wo muri Kyrgyzstan, Elsa Antoun wo muri Lebane, Cherish Neg wo muri Malaysia, Christie Refalo wo mu kirwa cya Malta mu nyanja ya Mediteraneen na Yanishta Gopaul wo muri Mauritius na bo bari muri iri rushanwa.

Karen Bustos wo muri Mexique, Voronica Buzovoi wo muri Moldova, Tugs-Amgalan Batjargal wo muri Mongolia, Tin Sandar Myo wo muri Maynmar, Rojina Shrestha wo muri Nepal, Faith Landaman wo mu Buholandi, Abby Sturgin wo muri New Zealand,Eucharia Akani wo muri Nigeria, Maire Lunch wo muri Irland ya ruguru na Ramina Ashfaque wo muri Pakistan na bo bari mu bahatanira ikamba.

Erika Parker wo muri Panama, Valeria Ivasiuten wo muri Paraguay, Karen Rajas wo muri Peru, Karen Ibasco wo muri Philippines, Dominika Szymańska wo muri Pologne, Gloria Silva wo muri Portugal, Karla Victoria Aponte wo muri Puerto Rico na Emma Laurent wo muri Reunion Island na bo bahataniramo ikamba.

Rada Akimova wo mu Burusiya, Olivia Howman wo muri Samoa, Marija Nikic wo muri Seribia, Isamatu Daramy wo muri Sierra Leone, Elizabeth Lee wo muri Singapore, Sara Gavranic wo muri Slovenia, Irini Motzouris wo muri Afurika y’Epfo, Ainara de Santamaria wo muri Espagne, Shyama Dahayanaka wo muri Sli Lanka na Camila Fogestebt wo muri Suwede na bo ni abakobwa barimo guhatanira ikamba.

Sarah Laura Peyrel wo muri wo muri Switzerland, Paweensuda Drouin wo muri Thailand, Diamond Langi wo muri Tonga mu birwa bya Pacifique, Nabirye Josephyne Mutesi wo muri Uganda, Diana Mironenko wo muri Ukraine, Andreia Gibau wo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Kaylee Carberg wo mu birwa bya Virgin (U.S.A), Ninoska Vasquez wo muri Venezwela, Le Thi Ha Thu wo muri Viet Nam, Sophie Bettridge wo Wales ibarizwa hepfo y’U Bwongereza na Abigail Chama wo muri Zambia na bo bari mu bakobwa bahatanira ikamba rya Miss Earth 2017.

Ku ya 9 Ukwakira 2017 abakobwa bitabiriye iri rushanwa bose bakorewe ibirori byo kwakirwa bibera ahitwa Carousel Garden mu Mujyi wa Mandaluyong muri Philippines.
Ku ya 4 Ugushyingo 2017 ni bwo hazamenyekana uzegukana ikamba agasimbura Katherine Espín wo muri Ecuador wari ufite ikamba ry’umwaka wa 2016.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE