2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Inkomoko y’urwango hagati ya Kiyovu na Rayon Sports

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-12 06:33:43

 
Share on:
 
Yasuwe:810
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Kuri iki cyumweru tariki 15 Ukwakira 2017, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo Rayon Sports izakira Kiyovu Sports ku mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona ya 2017-2018.

JPEG - 333.8 kb
Muri Kamena 2017 ubwo abafana b’ikipe ya Rayon Sports bakoraga umuhango wo guhamba Kiyovu nyuma yo kuyitsinda ikamanuka mu cyiciro cya kabiri

Ni umukino w’abakeba kandi ukomeye ugiye kuba nyuma y’iminsi 122 Rayon Sports imanuye Kiyovu Sports mu cyiciro cya kabiri, ku bw’amahirwe Kiyovu ikaza kugarurwa na FERWAFA nyuma y’isezera ry’ikipe y’Isonga FC yagombaga kuzamuka.

Tariki 15 Kamena 2017, Rayon Sports ibifashijwemo na Tidiane Kone hamwe na Kwizera Pierrot ubwo yatsindaga Kiyovu Sports ibitego 2-1 mu gihe icy’impozamarira cya Kiyovu Sports cyari icya Lomami Andre ku munota wa 90. Byabaye amateka, abakunzi ba Rayon Sports bashyingura mukeba, ibintu bigaragaza urwango rukomeye rw’aya makipe yombi.

Izingiro ry’urwango
Kiyovu Sports yashinzwe na Burugumesitiri Kabahizi wa komini Kiyovu mu 1964, ishingirwa mu mujyi wa Kigali.

Rayon Sports ishingwa muri Gicurasi 1968 na Murego Donat wari Visi Perezida w’urukiko rw’ikirenga i Nyanza avuye kwiga i Burayi. Nyuma yaho iyi kipe yaje kwimukira i Kigali ikajya ikorera imyitozo ku Kimihurura.

Nyuma yo kwimukira i Kigali mu 1987, Rayon Sports yaje nk’umwimukira isanga Kiyovu Sports mu mujyi. Hagati aho mu 1984, Kiyovu yaguze abakinnyi barimo Muvala na Tindo i Burundi na Karera Hassan, ibagura miliyoni ebyiri z’icyo gihe.

Bakihagera Rayon Sports yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1, ariko kuva ubwo kugeza mu 1992 haciyemo imyaka irindwi, Kiyovu yarifatiye Rayon Sports .

Mu 1992, Kalinda Viateur wari umunyamakuru kuri Radiyo Rwanda yahawe itangazo ryo gusomera kuri radiyo ryo kubika ryatanzwe na Kiyovu Sports ribika Rayon Sports.
Ntarindwa Theodore, umwe mu bagize komisiyo y’amarushanwa muri Kiyovu Sports akaba n’umukunzi wayo kuva kera avuga ko itangazo batanze ritari iryo gushyingura ahubwo ryari iryo kwizihiza isabukuru y’imyaka irindwi barifatiye Rayon Sports.

Ntarindwa yagize ati “Rayon Sports twamaze imyaka 7 tuyitsinda, ku mwaka wa karindwi, umwe mu bafana yazanye itangazo, hari isabukuru y’umugore wa Kiyovu Sports witwa Rayon Sports y’imyaka irindwi, umunyamakuru abisoma kuri radiyo, abantu bagenda bagiye mu isabukuru, Kiyovu imaze kubatsinda bacana buji bishimira ya sabukuru y’imyaka irindwi’’.

Iri tangazo ni ryo ryabaye izingiro ry’umujinya no kwihimura kwabaye nyuma y’imyaka 25, aho abakunzi ba Rayon Sports na bo baje gushyingura Kiyovu Sports muri uyu mwaka, ubwo yasubiraga mu cyiciro cya kabiri.

Ntarindwa agaragaza ko iby’abafana ba Rayon Sports bakoze birimo kurengera. Ati “Biriya bakoze ubushize byo gucukura imva, imisaraba, amasanduku, amashuka y’umukara, biriya si siporo ni ikintu muri njye numvishe atari cyiza. Numva bitagakozwe ku nyungu z’umupira’’.

Umuyobozi muri komisiyo y’amarushanwa muri Kiyovu aracyemeza ko aya mateka ariyo azanakomeza umukino wo kuri iki cyumweru. Ati “Kuri twebwe ni umukino usanzwe kuko iyo twiteguye nta bwo Rayon Sports idutsinda na yo irabizi”.

Yungamo ati “Shampiyona itarimo Rayon Sports yaba ari igikatsi, shampiyona itarimo Kiyovu Sports yaba ari igikatsi nk’umuntu ukunda umupira. Twebwe bariya bantu twavugaga ko baje saa munani mu mujyi, basanga twe twarahageze saa moya za mugitondo, bisobanuye ko umujyi twari twawumenyereye’’.

Amateka yerekana ko Kiyovu ifite ibikombe 3 bya shampiyona gusa (1983, 1992 naho yatwaye igikombe idatsinzwe umukino n’umwe mu 1993. Mu gihe Rayon Sports ifite ibikombe 8 bya shampiyona (1975, 1981, 1997, 1998, 2002, 2004, 2012-2013 na 2016-2017).

BIZIMANA ERIC

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE