2017-10-18 07:03:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Amahoteli afite 8% mu bukungu– Dr Ngirente

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-12 04:24:00

 
Share on:
 
Yasuwe:247
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu nama mpuzamahanga y’amahoteli yateraniye mu Rwanda guhera ejo hashize ku wa Gatatu tariki ya 11 Ukwakira 2017, yahuje abayobozi baturutse hirya no hino mu bihugu bisaga 50, ibisaga 20 muri byo ni ibyo muri Afurika.

JPEG - 300.3 kb
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard na Belise Kariza ushinzwe ubukerarugendo muri RDB ubwo bari mu nama mpuzamahanga y’amahoteli

Minisitiri w’Intebe Dr Edourd Ngirente, atangiza iyo nama, yavuze ko urwego rw’amahoteli muri Afurika rugira uruhare rungana na 8% ku bukungu bw’ibihugu.
Yakomeje avuga ko mu mwaka wa 2029 uru rwego ruzaba rugeze ku 9.4%.
Leta y’u Rwanda ikaba ifite ikerekezo cyo kuzamura ikigero cy’amafaranga yinjizwa n’uru rwego akava kuri miliyoni z’amadolari 404 akagera kuri miliyoni 800 muri iyi myaka 7.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) Claire Akamanzi, yabwiye abahagarariye amahoteli atandukanye ku isi n’abandi bakorera mu by’amahoteli n’abatanga seivise z’ubukerarugendo ko u Rwanda rufite amahirwe menshi yo gushoramo imari ku buryo yijeje ubufatanye ku babyifuza bose.

Yabibukije ko u Rwanda ruhagaze neza mu bijyanye n’ubukerarugendo ndetse n’amahoteli ashingiye kuri raporo nyinshi mpuzamahanga n’ibyavuye mu bushakashatsi bwagiye bukorwa. U Rwanda kandi rukaba ruri mu bihugu biberanye no gusurwa bitewe n’umutekano igihugu gifite.

Leta y’u Rwanda imaze gushora byinshi mu birebana n’amahoteli ku buryo u Rwanda ruhagaze neza, kandi rurimo gutera imbere muri urwo rwego.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE