2017-10-18 07:03:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abarangije Kaminuza mu rugamba rwo guhashya ubushomeri

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-12 06:18:21

 
Share on:
 
Yasuwe:110
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Bamwe mu rubyiruko rwarangije kaminuza badafite akazi bahisemo kwihuriza hamwe mu rwego rwo gutekereza icyo bakoresha ubumenyi bize bakiteza imbere. Uru rubyiruko runatangaza ko rurajwe ishinga no kurwanya imvugo ivuga ngo ‘Hize Uwize’ kuko itesha agaciro ubumenyi bwabo. Ikigo k’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) na cyo kizeza ubufasha bwose bushoboka uru rubyiruko.

JPEG - 302.9 kb
Urubyiruko rwarangije kaminuza rudafite akazi rurimo guhugurwa mu kwihangira imirimo (Foto; James R)

Ku wa 11 Ukwakira 2017 ni bwo urubyiruko rwo mu karere ka Gasabo rwahurijwe hamwe mu mahugurwa y’iminsi itatu yateguwe n’umuryango udaharanira inyungu wa ‘Edified Generation Employment’ hagamijwe kubafasha gutekereza uko bakwihangira imishinga ibyara amafaranga bakikura mu bukene badategereje akazi.

Nk’uko byasobanuwe na Sayinzoga Diane, umukozi w’agateganyo wa RDB ushinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, ngo kuba uru rubyiruko rwarahurijwe hamwe birorohereza abaterankunga kubabona ngo babafashe mu mishanga yabo.

Sayinzoga yagize ati “Bari bari ahantu hatandukanye batanaziranye ariko kuba bahuriye hamwe barahuza ibitekerezo kandi banarebere hamwe uko babibyaza umusaruro. Ubundi bufasha tuzabaha ni uko imishinga bazigira muri aya mahugurwa tuzabafasha kuyinoza neza kugira ngo ivemo imishinga yaterwa inkunga, twanabahuza n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo turebe uko dufasha uru rubyiruko rurangiza kaminuza rudafite imirimo.”

Bamwe muri uru rubyiruko rurimo guhugurwa bemeza ko aya ari amahirwe y’ingenzi ku buzima bwabo. Uwitwa Mukandayisenga Felicite avuga ko akirangiza kwiga yabanje gushakisha akazi muri Leta ariko nyuma yo kubona ko bikomeza kumukerereza mu kwiteza imbere ngo yaje gufata gahunda yo kwihangira umurimo none ubu yizeye ko ahazaza he hazaba heza.

Yagize ati “Icya mbere ubundi umuntu aba agomba gutekereza ikintu cyamuteza imbere kandi kikanateza imbere abandi muri rusange. Ubundi ubushobozi ni bwo bubuza abantu benshi kwihangira imirimo naho ibitekerezo byo biba bihari, buri wese aba abitekereza ariko ikibazo ni igishoro. Iyo rero baduhurije nka hano gutya biradufasha kuko ni no mu rwego rwo kumenyana n’abantu benshi tugahuza ibitekerezo n’ubushobozi.”

Uwitwa Muzerwa Peter Gadi na we urimo guhugurwa, yagize ati “Hamwe n’aya mahirwe twazaniwe na Edified Generation ndahamya ko nitwishyira hamwe tuzahanga iyo mishanga hanyuma nk’uko nabo babivuga badufashe ibijyanye no kubona abaterankunga ndetse no kubona ibyangombwa ku buryo mpamya ko ibi bizagira umumaro ukomeye mu guhangana n’ubushomeri butwugarije nk’urubyiruko.”

Akomeza kandi avuga ko atemeranya na bamwe mu rubyiruko bacibwa intege no kubura akazi bakanagera aho bavuga ko kwiga nta cyo bimaze, ko icya mbere ari ukubona icyo gukora, ibintu ahanini bishyigikirwa n’imvugo ya bamwe ivuga ngo ‘Hize Uwize”.

Muzerwa ati “Abo sinemeranya nabo rwose. Uko byagenda kose umuntu iyo yize aba afite icyo arusha utarize. Ikintu ishuri ritumariye kuri ubu ni ukuduha ubumenyi bwo gutekereza ngo tumenye icyo gukora ndetse n’uburyo bwo kugikora. Hari umuntu utarize uba akora ibintu ndetse akanagerageza kubikora neza bikamwinjiriza ariko wabyitegereza ugasanga biraburamo ikintu cy’uko nyirabyo atageze mu ishuri.”

‘Edified Generation Employment’ ni umuryango washinzwe n’abanyeshuri barangije kaminuza bagamije gufasha bagenzi babo kubasha kwihangira imirimo, uyu muryango ufite gahunda ko mu gihe cya vuba nibura muri buri murenge wo mu Rwanda hazaba habarizwa koperative ikora y’abanyeshuri bize kaminuza bonyine kugira ngo babashe kwihuza bityo bibesheho.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE