2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Umwana akwiye kurindwa icyamuhungabanya- Jeannette Kagame

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-12 06:14:32

 
Share on:
 
Yasuwe:216
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Madamu Jeannette Kagame avuga ko buri wese akwiye gusobanukirwa ko uburenganzira bw’umwana bukwiye kubahirizwa, akarererwa mu muryango, akarindwa imirimo ivunanye, akiga, kandi akarindwa icyo ari cyo cyose cyabangamira ubuzima bwe.

JPEG - 174.7 kb
Madamu Jeannette Kagame ageza ijambo ku bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu muryango

Ni ubutumwa yatangiye mu murenge wa Gatore, mu Kagari ka Nyamiryango, mu Karere ka Kirehe ejo hashize tariki ya 11 Ukwakira 2017, ubwo yatangizaga ku mugaragaro gahunda y’ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu muryango.

JPEG - 256.8 kb
Madamu Jeannette Kagame iburyo, hagati ni Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Esperance Nyirasafari n’abandi bayobozi mu gutangiza ubukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu muryango

Ni gahunda yahujwe n’ibirori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa ubusanzwe wizihizwa tariki ya 11 Ukwakira n’Umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro ubusanzwe wizihizwa tariki ya 15 Ukwakira.

Madamu Jeannette Kagame yibukije abaturage, abayobozi n’abafatanyabikorwa bari bitabiriye gutangiza iyi gahunda ko kugira ngo umuryango nyarwanda utere imbere mu buryo bukwiye buri wese agomba kwita ku buzima bw’umwana, akamurinda icyabangamira uburenganzira bwe.

Yagize ati “Kuba tugifite abana bata ishuri, bahohoterwa, bafatwa ku ngufu, bakoreshwa imirimo ivunanye, n’abana bo mu muhanda, nta bwo bitubereye nk’Abanyarwanda. Ababyeyi, abarezi n’abayobozi, twese dukwiye gukomeza kwita ku mwana wese nk’uwacu tumurinda icyahungabanya uburenganzira bwe n’imikurire ye muri rusange.”

Yasabye ababyeyi kujya bagenera abana umwanya uhagije, bakabumva, kandi bakumva ko ubuzima bw’abana babo ari bo bureba cyane, mbere yo gutekereza gusa ko bazafashwa.

Ati “Ababyeyi turasabwa kugira umwanya uhagije wo kuganira ku burere bw’abana bacu, tukabaha ibikenewe byose kugira ngo babashe gukura no kwiga neza, tukibuka ko uburere bw’ibanze ari twe bureba mbere y’abarezi cyangwa Leta. Mu nshingano zacu nk’ababyeyi dukwiye no kwita ku burere bw’abana bacu kuva bakiri bato, kuko bizabafasha kuba abagabo n’abagore bahamye.”

Jeannette Kagame yanibukije ababyeyi ko bakwiye kwita ku isuku n’imirire kuko ibibazo by’isuku nke n’indwara ziterwa n’imirire mibi bikwiye gucika burundu.
By’umwihariko mu butumwa yageneye urubyiruko, yarwibukije ko ari bo muryango nyarwanda w’ejo hazaza, abasaba kwirinda ibishuko byabashora mu ngeso mbi zabangiriza ubuzima.

Ati “Rubyiruko bana bacu, ni mwe nk’inkingi zikomeye z’umuryango, murabizi ko ubuzima bwanyu bushingiye ku mahitamo meza yanyu. Mwirinde ababashuka, babajyana mu ngeso mbi zituma mutabasha gutegura imbere hanyu heza. Ibibazo muhura na byo mubimenyeshe ababyeyi, abarezi n’inzego zibishinzwe hakiri kare; kugira ngo bikemurwe.”

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nyirasafari Espérance, yagaragaje ko ubu bukangurambaga bwatangijwe bwitezweho umusaruro mwiza muri gahunda zigamije iterambere ry’umuryango mu buryo bwose.

Yagaragaje ko mu bukangurambaga nk’ubu bwabaye mu mwaka ushize wa 2016-2017 bwatanze umusaruro mwiza kuko bwasize hatanzwe inka 327 ku miryango itishoboye n’amatungo magufi 521. Abantu 1 744 batisboboye bishyuriwe mituweli, Umugoroba w’ababyeyi ukora neza umwe muri buri murenge warahembwe; ibihembo byose bifite agaciro ka miliyoni zigera kuri 20 z’amafaranga y’u Rwanda.

Yavuze ko mu bukangurambaga bw’imibereho myiza mu muryango bwabaye mu mwaka ushize hubatswe ibigo mbonezamukurire by’abana bato (ECDs) 40, abana bari bataraye amashuri bayasubizwamo ku kigero 75%; n’abahohoteye abana bashyikirizwa ubutabera.

Urubyiruko rw’abakobwa bagera kuri 710 bafashijwe kwiga imyuga. Abana 621 862 bandikishijwe mu bitabo by’irangamimerere, imiryango 12 632 yabanaga itarasezeranye, irasezerana, Abantu 16 258 bapfuye batari barandukujwe barandukuzwa, n’ingo zigera ku 5 188 zihabwa umuriro w’amashanyarazi.

Ubu bukangurambaga ku miyoborere n’imibereho myiza mu muryango buzakomeza kugeza tariki ya 10 Ukuboza 2017. Bwateguwe ku buryo buhuriweho na za Minisiteri zihuriweho n’imibereho myiza y’abaturage, ibigo bya Leta n’imiryango itari iya Leta ku nsanganyamatsiko igira iti “Twubake u Rwanda twifuza, duteza imbere imiyoborere myiza, twita ku muryango.”

MANISHIMWE NOËL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE