2017-10-18 07:03:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Safi yahawe ikaze avuye mu kwezi kwa buki

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-11 06:36:35

 
Share on:
 
Yasuwe:692
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Uwiyise Madiba ubusanzwe witwa Niyibikora Safi uririmba mu itsinda rya Urban Boys ubwo yavaga mu kwezi kwa buki we n’umugore we Niyonizera Judith abafana be bamuhaye ikaze.

JPEG - 102.7 kb
Safi na Niyonizera baherutse kurushinga

Bamwe mu bafana ba Safi bamwakira bamweretse ko bamwishimiye cyane dore ko banafunguye inzoga izwi nka Champagne mu rwego rwo kwerekana ibyishimo bagize kubera kongera kumubona we n’umugore.

Bamwifuriza ikaze bagize bati “Urakaza neza muvandimwe.”
Safi n’umugore we Niyonizera bari baragiye mu kiruhuko cya buki muri Zanzibar muri Tanzaniya nyuma y’uko bakoze ibirori byo gusaba no gukwa byabaye ku ya 1 Ukwakira 2017 mu Mujyi wa Kigali.

Amashusho yerekana uko we n’umugore we bakiriwe, Safi yayashyize ku rukuta rwe rw’urubuga rwa Instagram maze aboneraho umwanya wo gushimira abamwakiriye.
Bivugwa ko uyu muryango uzajya kuba muri Canada aho umugore we Niyonizera Judith asanzwe aba. Ku ya 1 Ukwakira 2017 ni bwo Niyibikora Safi na Niyonizera bakoze ibirori byo gukwa no gusaba.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE