2017-10-18 07:03:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Basketball: Mbazumutima ntiyanyuzwe n’umusaruro bakuye mu mikino y’Akarere ka 5

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-11 06:24:28

 
Share on:
 
Yasuwe:155
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Kuva tariki 01 kugeza 07 Ukwakira 2017, i Kampala muri Uganda habereye imikino y’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo mu karere ka 5 “Zone V Club Championship 2017” mu cyiciro cy’abagore APR BBC yabaye iya 5 mu makipe 7 yari yitabiriye.

JPEG - 173.4 kb
Ikipe ya APR BBC yabaye iya 5 mu makipe 7 yari yitabiriye imikino y’akarere ka 5

Umutoza mukuru w’ikipe ya APR BBC, Mbazumutima Charles atangaza ko atanyuzwe n’umusaruro bakuye muri iyi mikino y’Akarere ka 5 kuko batabashije kugera ku ntego bari bihaye yo kwitwara neza bakaza nibura mu makipe 3 ya mbere.

Mbazumutima avuga ko imbogamizi ikomeye bahuye na yo irimo kuba abakinnyi b’iyi kipe baragaragaje imbaraga nke (conditions Physique) ugereranyije n’abakinnyi b’amakipe bari bahanganye muri iyi mikino.

Akomeza avuga ko iyo urebye abakobwa bo mu bihugu nka Uganda, Kenya ndetse na Tanzaniya bari bameze nk’abagabo kubera ko bitabira gukora imyitozo yubaka umubiri bitandukanye n’abo mu Rwanda bo bumva ko bagomba gukina gusa.

Uyu mutoza yemeza ko bijyanye n’uko gahunda y’imikino yari iteye aho basabwaga gukina buri munsi, ahamya ko ikipe ye yitwaraga neza mu duce tubiri tubanza tw’umukino ariko bagera mu tundi duce dusoza ugasanga abakinnyi bamaze kuruha bigatuma batakaza umukino mu buryo bworoshye. Ati “Abakinnyi b’ikipe ya APR BBC bakinaga neza mu gace ka mbere n’aka kabiri, tukanayobora umukino ariko mu gace ka gatatu n’aka kane ugasanga baradutsinze kubera ko nta mbaraga nke z’umubiri”.

Mbazumutima Charles abona ko umuti nta wundi ni uko abakobwa bo mu Rwanda na bo bakwiye guhindura imyumvire n’ubwo basanzwe bakora imyitozo y’imbaraga irimo kwiruka bisanzwe ariko bagomba no gukangurirwa kwitabira imyitozo ngororamuburi “Gym”.

Uko APR BBC yitwaye muri iyi mikino y’Akarere ka 5
Muri iyi mikino y’akarere ka 5 y’uyu mwaka wa 2017, mu mikino 6 APR BBC yakinnye, yabashije gutsinda ibiri, itsindwa 4. APR BBC yatangiye itsindwa na KCCA (Uganda) amanota 57-45, itsinda Don Bosco (Tanzania) mu mukino wa 2 ku manota 84-74 ni mbere y’uko itsindwa na KPA (Kenya) amanota 75-51. APR BBC yatsinzwe na Equity Bank (Kenya) amanota 61-51, yongeye gutsindwa na UCU amanota 88-50 naho isoza itsinda Horseed (Somalia) amanota 91-51.

Iyi kipe ya APR BBC ubwo baheruka kwitabira iyi mikino y’akarere ka 5 “Zone V Club Championship 2014” yabereye muri Uganda bari begukanye umwanya wa 4.

NKOMEJE GUILLAUME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE