2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

MINIJUST yatangiye gusura amagereza

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-11 06:03:34

 
Share on:
 
Yasuwe:149
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu rwego rwo kureba ibijyanye n’ubuzima, imibereho myiza n’uburenganzira bw’abafungiye muri za Gereza na Kasho za Polisi, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), madamu Kalihangabo Isabelle, yatangaje ko yatangiye igikorwa cyo gusura amwe mu magereza na za kasho zo mu Rwanda.

JPEG - 143.1 kb
Kalihangabo Isabelle umunyamabanga uhoraho muri MINIJUST

Uku gusura amagereza biri mu rwego rwo kureba imibereho yabo, aho Kalihangabo Isabelle avuga ko urwo rugendo nyir’izina rwatangiriye muri gereza ya Nyamagabe na Kasho ya polisi ya Gasaka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, nyuma yo gusura sosiyete “Muhabura Multichoice Company” ikorana na za gereza mu mishinga itandukanye yo kugaburira abagororwa binyuze mu bikorwa by’ubuhinzi n’iyindi, yashimye iyo sosiyete kubera serivise itanga, n’uburyo ifasha kugabanya ingengo y’imari ikoreshwa muri za gereza nubwo ngo igihura n’inzitizi nke.

Umuyobozi w’iyi sosiyete, Maj. Nkurikiyumukiza Schadrack, yagaragaje bimwe mu bikorwa bakora byunganira ku mibereho y’abagororwa, nk’inganda z’amasabune, amabarizo akora ibitanda n’ibindi bikoresho byo mu nzu, asobanura ko mu myaka itanu iri imbere muri miliyoni zisaga 924 bashoye bateganya urwunguko rwa miliyari 4.

Umunyamabanga uhoraho muri MINIJUST Isabelle Kalihangabo avuga ko imirimo iyo sosiyete ikora ibagarukira bikabagirira inyungu ifatika, yibutsa ko ibikorwa byabo byunganira Leta mu mirimo itandukanye harimo no kuyigabanyiriza umuzigo.

Ati “Muhabura ikora ibikorwa byiza, bijyanye na gahunda ya Leta yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, ni isosiyete igabanya umuzigo wa Leta ku ngengo y’imari itanga ku mafaranga menshi yagendaga ku magereza kuko n’umusaruro ukomeza kwiyongera, Leta izakomeza kabafasha kugira ngo nyuma y’igihe amagereza azabashe kwibeshaho.’’

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE