2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kavalo na Ntagengwa bongeye gutwara irushanwa rya Beach Volleyball

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-10 06:43:24

 
Share on:
 
Yasuwe:26
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikipe yari igizwe na Kavalo Patrick na Ntagengwa Olivier mu bagabo bisubije irushanwa rya Volleyball ikinirwa ku mucanga “Special Guarantee Fund Beach Volleyball tournament 2017” batsinze Mugabo Thierry afatanyije na Muyuku Gadiel amaseti 2-0 (21-175 na 21-13).

PNG - 1.1 Mb
Kavalo Patrick (ibumoso) na Ntagengwa Olivier bongeye gutwara irushanwa rya Beach Volleyball

Iri rushanwa ngarukamwaka rya Beach Volleyball ryari ryitabiriwe n’amakipe 34 ari mu byiciro bine ryabereye i Rubavu kuva ku wa Gatandatu tariki 7 risoza ku Cyumweru tariki 8 Ukwakira 2017.

Mu cyiciro cy’abagabo basanzwe bakina hari hitabiriye abakinnyi 14, Kavalo Patrick afatanyije na Ntagengwa Olivier bongeye kwitwara neza begukana iri rushanwa nyuma y’uko basoje bari ku mwanya wa mbere. Aba bari batwaye iri rushanwa mu mwaka ushize wa 2016.

Mu bakanyujijeho, Kansiime Julius usanzwe ari Visi Perezida wa FRVB afatanyije na Nyirimana Fidele usanzwe atoza Kirehe VC baje ku mwanya wa mbere batsinze Iyabato Ignace afatanyije na Faysal ku maseti 2-0. Muri iki cyiciro kandi Masumbuko Jean de Dieu afatanyije na Nyagahima Jean Marie Vianney yegukanye umwanya wa gatatu.

Mu bagore basanzwe bakina, Mutatsimpundu Denyse na Nzayisenga Charlotte na bo bongeye kwisubiza iri rushanwa begukanye mu mwaka ushize wa 2016 batsinze Musanabageni Claudine afatanyije na Irakoze Belise amaseti 2-0. Naho Munezero Valentine afatanyije na Kayitesi Valentine begukanye umwanya wa gatatu.

Mu bakanyujijeho, ku makipe atatu yari yitabiriye yahuye hagati yayo birangira Kubwimana Gerturde afatanyije na Bitukuze Scolastique baje ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda imikino ibiri. Bakurikiwe na Uwamahoro Rose na Modetse naho Munganyinka Awunick na Mukankusi baza ku mwanya wa gatatu.

Perezida w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda “FRVB”, Karekezi Leandre yishimiye uko irushanwa ryagenze n’uko umwaka w’imikino bawusoje neza. Avuga ko mu rwego rwo gufasha abasanzwe bakina umukino wa Beach Volleyball, biteguye kureba uburyo bakongera umubare w’amarushanwa nibura akaba ane mu mwaka cyangwa inshuro imwe mu gihembwe.

Mu bihembo byatanzwe, ikipe ya mbere mu basanzwe bakina mu byiciro byombi yahembwe ibihumbi 200 by’amafaranga y’u Rwanda, iya kabiri ihembwa ibihumbi 150 naho iya gatatu ihabwa ibihumbi 100.

Mu bakanyujijeho, ikipe ya mbere yahembwe ibihumbi 120, iya kabiri ihembwa ibihumbi 90 naho iya gatatu ihabwa ibihumbi 60.

Muri rusange irushanwa rya “Special Guarantee Fund Beach Volleyball 2017” ryitabiriwe n’amakipe 35 arimo 14 y’abagabo n’amakipe 10 y’abagore ku basanzwe bakina muri shampiyona naho ku bakanyujijeho, harimo amakipe 8 y’abagabo n’atatu y’abagore.

NKOMEJE GUILLAUME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE