2017-10-18 07:03:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Sosiyete sivili irashima PAC kubaza abayobozi uko bakoresha umutungo w’abaturage

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-10 06:19:42

 
Share on:
 
Yasuwe:127
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuvugizi wa Sosiyete Sivili y’u Rwanda, Sekanyange Jean Leonard, aratangaza ko nk’ihuriro ry’imiryango itari iya Leta bishimira igikorwa cya PAC cyo gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta mu bigo binyuranye byayo, Minisiteri n’Uturere.

JPEG - 155.5 kb
Umuvugizi wa Sosiyete Sivili Sekanyange Jean Leonard

Ibi abitangaje mu gihe Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC) yafunguye ibikorwa byayo byo gutumiza inzego zinyuranye n’ibigo gusobanura uko byakoresheje ingengo y’imari bihabwa.

Umuvugizi wa Sosiyete sivili avuga ko ibyo PAC ikora ari nko kugaragariza Abanyarwanda ibyagombaga gukorwa ariko ntibikorwe bitewe n’impamvu zinyuranye zigenda zigaragazwa n’abayobozi mu gihe bisobanura.

Ati “Iki ni igikorwa cyo kugaragariza Abanyarwanda uko umutungo wabo wakoreshejwe, bityo bakabasha bakabona amakuru amwe ku byakozwe n’ibitarakozwe n’impamvu.”

Sekanyange avuga ko igikorwa cya PAC gituma abayobozi banyuranye bita ku gukoresha neza umutungo wa Leta kuko baba bazi neza ko hari umunsi bazabisobanura imbere y’Inteko mu maso y’abaturage.

Umuvugizi wa Sosiyete sivili agaruka ku bijyanye no kumenyesha abaturage iby’ingengo y’imari ya Leta nk’uburenganzira bwabo kumenya uko ikoreshwa, igikorwa sosiyete sivili ifatanyamo na Minisiteri y’Imari n’Igenemigambi.

Ati “Ni byiza ko igihugu kigendera kuri demokarisi nk’u Rwanda kigira urwego nka PAC ibaza abayobozi icyo bakoresheje ingengo y’imari bahawe ndetse na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ikaba igeza ku baturage inyandiko zikubiyemo ingengo y’imari y’igihugu ku bufatanye na Sosiyete sivili.”

Avuga ko muri iki gihe sosiyete sivili irimo igeza ku banyarwanda hirya no hino mu gihugu inyandiko zikubiyemo ingengo y’imari y’umwaka wa 2017-2018 kugira ngo babashe gusobanukirwa.

Avuga kandi ko hari n’igikorwa bafatanyamo na Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi cyo guhugura abagize Inama Njyanama z’imirenge n’uturere ndetse n’abagize ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’uturere mu iterambere (JADF) hagamijwe kumenya ibyo abaturage bifuza ko byinjizwa mu ngengo y’imari, kugira ngo abe ari byo bizashingirwaho mu kuyitegura no kuyinoza.

Ku bijyanye na PAC abaturage baganiriye n’Imvaho Nshya bayitangarije ko iki gikorwa ari kiza, kuko babasha kumenya ibyo bagombaga gukorerwa bitakozwe, bityo bakanamenya neza ibisobanuro byabyo mu gihe umuturage ku giti ke atabasha kujya kubaza umuyobozi impamvu iki n’iki kitakozwe.

Semabumba André utuye mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, yagize ati “Iyo PAC irimo gutumiza abayobozi banyuranye na twe abaturage turakurikira ku mateleviziyo yacu n’amaradiyo, tukamenya aho ibintu byapfiriye, impamvu ibyagombaga kutugeraho bitatugezeho.”

Nyangezi Alphonsine utuye mu Murenge wa Gikondo, Akarere ka Kicukiro ngo asanga ari byiza kubaza abayobozi ibyagombaga gukorwa n’ingengo y’imari bahawe n’impamvu bitagezweho.

Ati “Ni byo bagomba gusobanurira neza abaturage uko bakoresheje umutungo wa rubanda, amakosa yakozwe akagaragara, byaba na ngombwa bakayaryozwa mu gihe umutungo wa Leta waba waranyerejwe.”

Asanga bizafasha gucunga neza umutungo wa Leta mu gihe kiri imbere, hakazagera n’ubwo umutungo uzajya ukoreshwa neza icyo wagenewe, nta makosa abayemo, nta burangare, ingengo y’imari yatanzwe igakoreshwa uko yakabaye mu guteza imbere abaturage.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE