2017-10-21 09:13:02 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Huye: Abashakashatsi barishimira ko babonye ibikoresho bihagije

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-09 11:03:00

 
Share on:
 
Yasuwe:20
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abashakashatsi bo mu Rwanda biganjemo abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda n’abo mu bigo bitandukanye bikora ubushakashatsi baratangaza ko bamaze kugira ibikoresho bihagije bibafasha gukora ubushakashatsi bwimbitse.

PNG - 855.1 kb
Abashakashatsi bo mu Rwanda biganjemo abarimu bo muri Kaminuza y’u Rwanda imbere ya Laboratwari irimo ibikoresho bijyanye n’igihe (Foto Nshimiyimana E)

Ibi babitangaje nyuma y’amahugurwa y’iminsi 4 yaberaga mu Karere ka Huye mu cyahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda aho banakoze ubushakashatsi bunyuranye.
Muganga Rayamond akaba n’Umwarimu n’umushakashatsi muri kaminuza y’u Rwanda, avuga ko nyuma y’aho baboneye iyi Laboratwari bamaze gutera intambwe ikomeye mu bushakashatsi, aho anavuga ko mu gihe kiri imbere hari imwe mu miti bazaba bikorera.

Yagize ati “Ubu tugeze ku rwego rwo kuba binyuze mu ikoranabuhanga ushobora kuba wakora umuti bivuye mu karemangingo k’ikimera cyangwa ikindi kinyabuzima icyo ari cyo cyose.”

Avuga kandi ko bifashishije ikoranabuhanga bafite bahuguwe ku kurikoresha mu gupima ubuziranenge bw’ibintu bitandukanye.

Ati “Ikindi gikomeye twagezeho ni uko ubu twashoboye kwipimira ibintu bitandukanye nk’amazi ndetse tunapima n’imiti gakondo kugira ngo turebe ko harimo ubwandu ariko simbabwira ibyo twabonye kuko ni ibanga ry’akazi.”

Avuga ko ubu bageze ku rwego rwo gukoresha ibikoresho kabuhariwe byo muri iyi nzu y’ubushakashatsi bakabibyaza umusaruro.

Ati “Twahuguye abashakashatsi batandukanye kugira ngo dushyire hamwe turebe ko hari ibyo twakora ndetse ubu mu minsi iri mbere dushobora gukora nk’imiti ifasha abarwayi ba diyabete ariko twanamenye byinshi mu gupima ubwandu bushobora kuba mu bintu bitandukanye.”

Avuga ko ubushakashatsi bwo gupima ubwandu buri mu kintu bwajyaga bufata nk’iminsi 2 ubu noneho ngo amasaha 2 arahagije kugira ngo babe babonye igisubizo.
Nyirabageni Angelique umukozi muri NRDA avuga ko amahugurwa n’ikoranabuhanga byamufashije kurushaho kumva ibyo atumvaga neza.

Ati “Twungutse byinshi kuko hari ibyo twari tuzi mu magambo gusa ariko ubu twashoboye kubishyira mu bikorwa ndetse tunamenya n’ibikoresho bishya bigezweho kandi bijyanye n’igihe.”

Gahugi Elyse na we usanzwe yigisha muri kaminuza avuga ko na we yungukiye byinshi muri aya mahugurwa bizamufasha mu mikorere ye ya buri munsi.
Ati "Ibikoresho bishya twabonye biradufasha cyane kandi bikanafasha n’ubushakashatsi mu gihugu cyacu muri rusange, dore ko binatuma amashami atandukanye dushobora guhuza imbaraga bituma uburyo bw’imikorere n’imyigishirize byose bitera imbere."

Amahugurwa ku kuvanga uturemangingo ku buryo bushobora gutanga imiti ndetse no ku ikoreshwa ry’imashini kabuhariwe zikoreshwa mu bushakashatsi yamaze iminsi atangwa n’impuguke zitandukanye ziganjemo izaturutse mu gihugu cy’u Bubiligi.

NSHIMIYIMANA EMMANUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE