2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Muhanga: Abagera kuri 85% bamaze kwandikisha ubutaka bwabo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-09 10:36:00

 
Share on:
 
Yasuwe:7
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu cyumweru cyahariwe kwandikisha ubutaka, ubuyobozi bw’ibiro by’ubutaka mu ntara y’Amajyepfo buratangaza ko abaturage bagera kuri 85% mu karere ka Muhanga ari bo bamaze kwandikisha ubutaka.

JPEG - 265.3 kb
Guverineri Mureshyankwano Marie Rose (uwa 2 uhereye ibumoso) Meya w’Akarere ka Muhanga Uwamariya Béatrice na Muyombano Sylvain baha abaturage ibyangombwa by’ubutaka (Foto Muhizi E)

Muri uyu muhango wo kwandikisha ubutaka, abashinzwe impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko kwegereza abaturage serivisi z’ubutaka ari bwo buryo bwiza bwihutisha ibyangombwa kandi bigakemura n’amakimbirane ya hato na hato akunze kuboneka mu butaka.

Umubitsi w’impapuro mpamo z’ubutaka mu Ntara y’Amajyepfo Muyombano Sylvain avuga ko mu minsi mike bamaze muri aka Karere hari abaturage barenga 700 bamaze kwandikisha ubutaka.

Uyu muyobozi akavuga ko kuva aho gahunda yo kwandikisha ubutaka itangiriye, abaturage bagera kuri 85% ari bo bamaze kubona ibyangombwa by’ubutaka ku buryo 15% ari bo bifuza ko bakwihutira kwandikisha ubutaka mu rwego rwo kwirinda amakimbirane n’ibindi bibazo bishobora kuvuka bishingiye ku butaka.

Yagize ati «Muri iki cyumweru tumaze twandikira abaturage ibyangombwa by’ubutaka, twasanze hari bamwe bafite imbogamizi zo kuba badafite ibyemezo by’uko basezeranye.»

Bamwe mu baturage bari baje kwandikisha ubutaka bavuga ko muri iyi gahunda hakwiye kurebwa uburyo hakemurwa ikibazo cy’ikatwa ry’ubutaka kugira ngo ababifite ntibirirwe basiragira bajya ku rwego rw’Intara, ahubwo iyi serivisi ikaba yakwegerezwa abaturage mu Mirenge.

Bagize bati «Tugira ikibazo iyo dushatse kwandikisha ubutaka twifuza ko bukatwamo kabiri, badusaba ko tujya kubikorera i Nyanza ku cyicaro cy’Intara kandi biratugora bikanatuma dutakaza igihe twakoreshaga dushaka ibidutunga.»

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose avuga ko bagiye gukora ubuvugizi kugira ngo izi serivisi zose zizajye zitangirwa ku rwego rw’Imirenge.
Yongeraho ko ubutaka bw’ahanyujijwe imihanda cyangwa ibikorewaremezo bindi bifitiye abaturage akamaro bitajya byishyuzwa abaturage ahubwo ko serivisi z’ubutaka zajya zibishyuza ubuso bw’ubutaka basigaranye.

Ni ku nshuro ya kabiri icyumweru cyo kwandikisha ubutaka kibaye, ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buvuga ko umwaka ushize abaturage barenga ibihumbi bibiri ari bo bandikishije ubutaka.

MUHIZI ELISEE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE