2017-10-18 07:03:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Suwede: Yasobanuye uko ibikorerwa mu Rwanda biboneka

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-09 06:07:41

 
Share on:
 
Yasuwe:269
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Nyampinga w’u Rwanda 2017 Iradukunda Elsa, mu mpera z’icyumweru cyashize kuri Ambasade y’u Rwanda muri Suwede yahuye n’Abanyarwanda babayo bamubwira ko bajya bakenera ibikorerwa mu Rwanda bakabibura abababwira uko bazajya babibona bifashishije imbuga nkoranyambaga.

JPEG - 182.7 kb
Miss Iradukunda arimo gutanga ikiganiro

Iki kibazo bakimubwiye nyuma y’uko yari amaze kubaganiriza ku byiza bikorerwa mu Rwanda dore ko muri iyi minsi ari ku mugabane w’u Burayi mu gikorwa cyo kumenyekanisha ibikorerwa mu Rwanda nk’uko ari wo muhigo yahize ubwo yegukanaga ikamba rya nyampinga w’u Rwanda.

Ishimwe Dieudonné uzwi nka Prince Kid, umujyanama wa Miss Iradukunda yaganiriye n’Imvaho Nshya avuga ko abitabiriye icyo kiganiro bishimiye uburyo basobanuriwe uko ibikorerwa mu Rwanda babibona bari muri Suwede aho baba.
Yagize ati «Abitabiriye ikiganiro barishimye cyane kuko basobanuriwe uko bazajya babona ibikorerwa mu Rwanda ».

JPEG - 203.7 kb
Abantu bakuru barimo kuganira na Miss Rwanda muri Suwede kuri Ambasade y’u Rwanda

Urubuga rwa www.rwanda.online yababwiye ko ari rumwe mu mbuga nkoranyambaga bashobora kuboneraho ibikorerwa mu Rwanda.
Nyampinga w’u Rwanda kandi nyuma yo kuganira n’abakuze yaganiriye n’abakiri bato baba muri icyo gihugu ababwira ibyiza by’u Rwanda kugira ngo barusheho guhoza ku mutima igihugu bakomokamo.

JPEG - 269.5 kb
Miss Iradukunda (Uteruye umwana) nyuma yo kuganira n’abana barifotoje

Ishimwe yavuze ko abana, bagaragaje ibyishimo byabo bakina udukino tunyuranye ndetse banabyina. Uretse kuganira kandi basabanye na Nyampinga Iradukunda, abana barasangira, barushaho no kumenyana hagati yabo.

Ababyeyi babo, Miss Iradukunda yabasabye kutazajya bahwema kubigisha indangagaciro z’Abanyarwanda kuko ari zo ziranga Umunyarwanda nyawe.
Ubwo abana bamuganirizaga bamubwiye inzozi zinyuranye bafite harimo kuba bamwe bashaka kuzaba abaganga, abakinnyi, abatwara indege no kuzakora indi mirimo.

Nyampinga Iradukunda yasabye abo bana kuzajya kandi bubaha kuko ari kimwe mu bigize umuco nyarwanda.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE