2017-10-21 09:13:02 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Amajyaruguru:Ba Veterineri basabwe kwita ku matungo yose kimwe

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-08 08:35:21

 
Share on:
 
Yasuwe:15
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abavuzi b’amatungo (Veterineri) bo mu ntara y’Amajyaruguru barakangurirwa kuzuza neza inshingano zabo, bavura amatungo yose yo mu mirenge bakoreramo.
Ni mu gihe bamwe mu borozi bo mu ntara y’Amajyaruguru bamaze iminsi binubira imikorere ya bamwe mu bavuzi b’amatungo, batita ku matungo yabo amwe akagera aho yicwa n’indwara.

JPEG - 263.9 kb
Ba Veterineri bibukijwe ko bafite inshingano zo kwita ku matungo yose (Foto archive)

Umwe mu borozi bo mu murenge wa Gakenke, mu karere ka Gakenke, aganira n’Imvaho Nshya, yagize ati “Rwose kuri ubu duhura n’ikibazo gikomeye cyane, aho umworozi usanzwe ahamagara umuveterineri akabanza kukubaza iyo nka woroye gahunda uyikomoramo, ubwo wamubwira ko wayiguze telefone akayikuraho ku buryo rwose no mu murenge wacu hamaze gupfa inka 2 zizize uburangare.

Ibi kandi nta bwo bikorwa na ba Veterineri gusa kuko na ba Agoronome usanga ngo birebera imirima yo muri gahunda za Leta gusa maze abandi bahinzi ntibitabweho.”
Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’ubuhinzi n’ubworozi, RAB, mu ntara y’Amajyaruguru, buvuga imikorere nk’iyo idakwiye, bukibutsa ko Veterineri afite inshingano zo kuvura amatungo yose yo mu murenge akoreramo.

Umukozi wa RAB ushinzwe ubworozi mu ntara y’Amajyaruguru, Dr Shyaka Anastase, na we ashimangira koko ko hari abatekinisiye bibanda kuri gahunda za Leta gusa, izindi bakazitererana.

Yagize ati “Ni byo koko ubugenzuzi twakoze twasanze rwose hari aho Veterineri atagera ku borozi bose, ahubwo ugasanga barimirije imbere kwita gusa ku zo muri gahunda ya Girinka. Ibi rero bikaba byaratumye aborozi rwose na bo basa n’abacitse intege kuko igice cyabo kimwe cyatereranwe koko.

Ubu twiyemeje gukomeza gukangurira ba Veterineri ko nta bworozi bagomba gusiga inyuma, tekereza kugira ngo ugere mu murenge usangamo ingurube zitageze ku 100, inkoko, inkwavu oya!tugiye gukomeza kubikangurira aba batekinisiye”.

Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney, nawe yagarutse kuri iki kibazo, aho yagize ati “Veterineri nta bwo aribyo ko umukozi yibanda kuri gahunda imwe iyindi akayirengagiza, gahunda yose yashyizweho na Leta iba ifite impamvu.

Abavuga ko abayobozi bajijishwa bakabajyana aho bishakiye, njye nasezeranije abaturage ko nshoboye kuzamuka imisozi, nta n’umwe rero uzanjyana aho yishakiye,…abo ba Veterineri rero na bo ndababurira ko udashoboye kubahiriza ibyo asabwa mu kazi azabibazwa”.

NGABOYABAHIZI PROTAIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE