2017-10-18 07:03:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Amagare: Abakinnyi 2 bakiri bato bagiye kwitabira imyitozo muri Afurika y’Epfo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-10-08 07:50:44

 
Share on:
 
Yasuwe:248
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abakinnyi babiri bakiri bato, Habimana Jean Eric ukinira kipe ya Fly Cycling Club na Manizabayo Magnifique ukinira Muhazi Cycling Generation, ejo tariki 09 Ukwakira 2017, saa tatu za mu gitondo (9h00) bazerekeza muri Afurika y’Epfo mu kigo cy’imyitozo cy’impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare ku isi “UCI”.

JPEG - 45.2 kb
Manizabayo Magnifique ukinira Muhazi Cycling Generation na Habimana Jean Eric ukinira Fly Cycling Club

Aba bakinnyi bakaba bazakora imyitozo ndetse banakine amarushanwa agiye atandukanye kugeza tariki 30 Ugushyingo 2017. Aba bakinnyi kandi bazajyana n’umutoza w’ abakinnyi bakiri bato, Byukusenge Nathan wabaye umukinnyi w’ikipe y’igihugu igihe kirekire akaba yarahagaritse gukina nyuma ya Tour du Rwanda 2016 ahita atangira iby’ubutoza atoza abakiri bato “Juniors”.

Byukusenge aganira n’Imvaho Nshya yavuze ko na we agomba gukora amahugurwa atandukanye ajyanye n’iby’ubutoza nyuma akaba yakurikirana aba bakinnyi mu marushanwa bazitabira.

Aba bakinnyi akaba ari umwanya mwiza wo kwitegura kuko umwaka utaha wa 2018 bashobora guhagararira u Rwanda muri shampiyona y’Afurika izabera mu Rwanda.
Habimana ni ubwa kabiri agiye muri Afurika y’Epfo
Iyi ni inshuro ya kabiri, Habimana Jean Eric agiye muri Afurika y’Epfo dore ko muri Werurwe 2017 ubwo yari kumwe na Munyaneza Didier ukinira Benediction Club y’ i Rubavu bari muri iki gihugu aho bakoze amahugurwa ku mukino wo gusiganwa mu nzu “Cycling Track” ndetse banitabira shampiyona y’Afurika muri uyu mukino “African Continental Track Championships 2017” aho Habimana Jean Eric yitwara neza mu ngimbi yegukana imidali 3 harimo ibiri ya Feza aho yabaye uwa 2 n’undi umwe Bronze aho yabaye uwa 3.

Byukusenge Nathan akaba nabwo yari yaherekeje aba bakinnye aho yabanje gukora amahugurwa kuri uyu mukino ukiri mushya kuko mu Rwanda udakinwa.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE