2017-12-13 09:55:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rayon Sports yegukanye igikombe kiruta ibindi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-28 07:50:03

 
Share on:
 
Yasuwe:173
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

APR FC 0-2 Rayon Sports
Ikipe ya Rayon Sports yegukanye igikombe kiruta ibindi “Super Cup 2017” nyuma yo gutsinda ikipe ya APR FC ibitego 2-0.

JPEG - 260.2 kb
Abakinnyi, abatoza n’abayobozi ba Rayon Sports bishimira igikombe (Foto Gentil)

Uyu mukino wateje impaka kuko watangiye ku wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2017 ariko bigeze ku munota wa 63 umukino urahagarara kubera ikibazo cy’umuriro w’amashanyarazi kuri Sitade Umuganda mu karere ka Rubavu.

Nyuma yo gusubika uyu mukino hitabajwe amategeko y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi “FIFA” byemezwa ko uzasubukurwa bagahera ku munota wa 63.
Gusa amategeko asanzwe akoreshwa muri shampiyona y’u Rwanda yavugaga ko iyo umukino wasubitswe usubirwamo bukeye bwaho ugatangira bundi bushya.

Uyu mukino wasubukuwe tariki 27 Nzeri 2017 kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo hakinwa iminota 27 kongeraho iminota 4 y’inyongera birangira nta kipe ibashije kubona igitego. Rayon Sports yari yatsinze ibitego 2-0 bya Ismaila Diarra na Kwizera Pierrot yahise yegukana igikombe kiruta ibindi mu Rwanda. Iyi kipe yahawe igikombe na sheki ya miliyoni 5 z’amafaranga y’u Rwanda.

Byari ibyinshimo ku bafana b’ikipe ya Rayon Sports bari baje kureba iyi minota 27 y’umukino no kwishimira igikombe dore ko bari buzuye Sitade aho bari baturutse ahantu hatandukanye.

Ikipe ya Rayon Sports mbere yo gutangira shampiyona ikaba yegukanye ibikombe 3 birimo igikombe cy’Agaciro yegukanye itsinze APR FC igitego 1-0 ndetse n’igikombe cya Fezabet yegukanye itsinze Etincelles FC ibitego 2-0. Ibi akaba ari intangiriro nziza y’umutoza wa Rayon Sports, Karekezi Olivier wabaye umukinnyi ukomeye wa APR FC.

Iyi yari inshuro ya kabiri Rayon Sports ikinira iki gikombe dore ko ubu yaherukaga muri 2013 yari yatsinzwe na AS Kigali igitego 1-0.
Ubu Rayon Sports igiye kwitegura umukino ubanza wa shampiyona ya 2017-2018 izatangira tariki 30 Nzeri 2017 gusa Rayon Sports izakina n’ikipe ya AS Kigali tariki 01 Ukwakira 2017, umukino na wo utazaba woroshye dore ko kuva muri 2014 umukino uhuza aya makipe ugaragaramo amahane cyane.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE