2017-12-13 09:55:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abakinnyi 10 bahenze ku isoko ry’abakinnyi rya 2017-2018

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-27 09:14:38

 
Share on:
 
Yasuwe:1679
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Kuva taliki 16 Nzeli 2017 isoko ry’abakinnyi binjira mu makipe yo mu Rwanda ryarafunze. Iyo usesenguye usanga ari isoko ryagaragayeho ibintu bine by’ingenzi, birimo AS Kigali yatunguranye igura ikanahanganira abakinnyi n’amakipe nka Rayon Sports, Police na APR FC nyuma yo gushyirwamo ingufu n’umujyi wa Kigali ndetse na Perezida wayo Kanyandekwe Pascal
.

Icya kabiri ni ukwiyongera ku mubare w’abakinnyi bakinaga muri shampiyona y’u Burundi, amakipe 9 muri 16 yaguze byibuze umukinnyi umwe uvuye i Burundi. Ayo makipe ni Bugesera, Rayon Sports, AS Kigali, Gicumbi, Kirehe, Mukura, Amagaju, Espoir FC na Musanze FC.

Icya gatatu ni uko agaciro k’abakinnyi uyu mwaka kazamutse bitandukanye no mu mwaka ushize aho umukinnyi mwiza ubu ari hejuru ya miliyoni 10 nyamara mu myaka ishize yari muri miliyoni 8.

Icya kane ni ikipe nka Gicumbi, Kirehe na Marines bijyanye n’ubushobozi zagiye zigura abakinnyi ba make ku buryo bigoranye kubona umukinnyi urengeje miliyoni 3 muri aya makipe.

Mu gukora uru rutonde rw’abakinnyi 10 binjiye mu makipe yo mu Rwanda, Imvaho Nshya yifashishije abayobozi bamwe mu makipe na bamwe muri ba nyirubwite tutari buvuge hano.

Muri rusange Nshuti Dominique Xavio wa AS Kigali ni we mukinnyi wahenze ku isoko ryo kugura abakinnyi kuko yatanzweho miliyoni 24 zikubiyemo 16, imodoka ya miliyoni 6 no kwishyurirwa inzu y’ibihumbi 250 mu gihe cy’umwaka.

Mukura VS niyo yanditse amateka yo kugura bwa mbere umukinnyi wa miliyoni 10 kuva yashingwa kuko umukinnyi waherukaga guca aka gahigo ari Ndayishimiye Christophe wavuye mu Burundi aguzwe miliyoni enye.

Dore urutonde rw’abakinnyi 10 baguzwe amafaranga menshi

1. Nshuti Dominique Xavio (AS Kigali)
Nshuti Dominiko Xavio wavuye muri AS Kigali ajya muri Rayon Sports ni we mukinnyi wa mbere wahenze ku isoko ry’abakinnyi kuko yatanzweho miliyoni 24 mu masezerano y’imyaka 3.

JPEG - 172.7 kb
Nshuti Dominique Xavio

Uyu musore yaguzwe miliyoni 16, ahabwa imodoka ya miliyoni 6, anakodesherezwa inzu y’ibihumbi 250 mu gihe cy’umwaka. Ku rundi ruhande AS Kigali ivuga ko ikipe izifuza Xavio igomba gutanga miliyoni 80 z’amafaranga y’u Rwanda

2. Ally Niyonzima (AS Kigali)
Uyu musore wari usigaje amasezerano y’umwaka muri Mukura yatanzweho miliyoni 18.5 kugira ngo abashe gukinira AS Kigali.
Aha harimo miliyoni 10 zahawe ikipe ya Mukura VS na miliyoni 8.5 zahawe umukinnyi ku giti cye.

JPEG - 135.7 kb
Niyonzima Ally

Niyonzima ariko wari wabanje gukora imyitozo ndetse akanumvikana na Rayon Sports yari yamaze gufata cheki ya Rayon Sports ya miliyoni 6 ariko akaba agomba kuyabasubiza.

3. Rukundo Denis ( APR FC)
Ku mwanya wa gatatu hari myugariro w’iburyo, Rukundo Denis wavuye muri KCCA aza muri APR FC. Amakuru aturuka muri APR FC yemeza ko APR FC yishyuye KCCA ibihumbi 15 by’amadolari ni ukuvuga asaga miliyoni 12 inaha umukinnyi miliyoni enye ku giti cye.

JPEG - 147.9 kb
Rukundo Denis

4. Hakizimana Muhadjiri (APR FC)
Ku mwanya wa kane hari Hakizimana Muhadjiri wasinye amasezerano y’imyaka ibiri avuye muri AS Kigali ajya muri APR FC nyuma yo kuyikinira nk’intizanyo mu mwaka ushize.

JPEG - 181.7 kb
4.Hakizimana Muhadjiri

Muhadjiri uvukana na Haruna Niyonzima kapiteni w’ikipe y’igihugu yahawe miliyoni 14 z’amafaranga y’u Rwanda.
Amakuru aturuka muri APR FC avuga ko aya mafaranga ariyo yatumye Mukunzi Yannick warerewe mu ikipe y’abana ya APR FC akanayikinira ahitamo kujya muri Rayon Sports kuko yabonaga abana bazamukiye muri iyi kipe badahabwa agaciro kuko we bamuhaga miliyoni 8 gusa.

5. Manzi Thierry (Rayon Sports)
Manzi Thierry nawe ni umwe mu bakinnyi bahenze muri uyu mwaka ubwo yongeraga amasezerano muri Rayon Sports. Amakuru Imvaho Nshya ikesha uyu mukinnyi yemeza ko yatanzweho miliyoni 12 anemererwa umushahara w’ibihumbi 500.

JPEG - 265.4 kb
Manzi Thierry

6 Mukunzi Yannick (Rayon Sports)
Ku mwanya wa gatandatu hari Mukunzi Yannick wavuye muri APR FC ajya muri Rayon Sports. Uyu mukinnyi wo hagati yatanzweho miliyoni 12 yemera kwibagirwa ibihe byiza yagiriye mu ikipe ya APR FC atangira ubuzima bushya mu ikipe ikunzwe ya Rayon Sports.

JPEG - 261.5 kb
Mukunzi Yannick

7. Sugira Erneste ( APR FC)
Ku mwanya wa 7 hari Sugira Erneste wasezerewe na AS Vita Club yo muri RDC nyuma yo kumutangaho miliyoni 100 z’amafaranga y’u Rwanda muri Mutarama 2016 aza muri APR FC.

JPEG - 232.6 kb
Sugira Ernest

Amakuru yizewe yemeza ko Sugira yaguzwe miliyoni 10 ariko mu mwaka umwe w’imikino n’ubwo ariko agiye kuzamara amezi atandatu adakina kubera imvune.

8. Gael Duhayindavyi (Mukura VS )
Uyu mukinnyi ukomoka i Burundi wabaye umukinnyi mwiza wa shampiyona y’u Burundi mu mwaka ushize yaje muri Mukura VS nyuma yo kumvikana ashakwa n’amakipe nka AS Kigali na Rayon Sports.
Nyuma yo kubona ko agiye gukomezanya na Haringingo Francis wamutozaga muri Vital’o FC, Duhayindavyi yaje muri Mukura VS kuri miliyoni 10 n’umushahara w’ibihumbi 450 mu gihe cy’imyaka ibiri.

JPEG - 150.8 kb
Gael Duhayindavyi

9. Bizimana Djihad (APR FC)
Bizimana Djihad nyuma yo gutsindwa igeragezwa mu Budage yemeye kuguma muri APR FC kuri miliyoni 10 mu gihe cy’imyaka ibiri akaba yari yongereye amasezerano nyuma y’imyaka ibiri yari ayimazemo aho yayigiyemo avuye muri Rayon Sports kuri miliyoni 8.

JPEG - 235.5 kb
Bizimana Djihad

10 . MughenI Fabrice (Kiyovu Sports) na Ismaila Diarra (Rayon Sport)
Ku mwanya wa 10 w’urutonde rwacu hari Mugheni Fabrice wahawe miliyoni 8.5 n’ikipe ya Kiyovu Sports avuye muri Rayon Sports mu gihe cy’imyaka ibiri ndetse n’umunya Mali Ismaila Diarra wagarutse mu ikipe nyuma yo kudahirwa muri DCMP yo muri RDC. Diarra agaruka mu ikipe yahoze akinira akaba yaratanzweho miliyoni 8.5

JPEG - 293.1 kb
Ismaila Diarra
JPEG - 70.7 kb
Mugheni Fabrice

BIZIMANA ERIC

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE