2017-12-13 09:55:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ubukungu buzazamuka neza mu bihembwe bitaha-Amb. Gatete

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-27 08:42:46

 
Share on:
 
Yasuwe:119
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Amb. Gatete Calver, yatangaje ko igihugu kiteze izamuka ry’ubukungu ryiza mu bihembwe bibiri bisigaye by’umwaka wa 2017, biturutse ku mishinga imwe n’imwe y’ubwubatsi irimo gukorwa n’indi yiteguye gutangira gushyirwa mu bikorwa.

JPEG - 245 kb
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ambasaderi Gatete Claver (Foto Gisubizo G)

Yabigarutseho tariki ya 25 Nzeri 2017, ubwo Ikigo cy’igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyashyiraga hanze raporo igaragaza uko umusaruro mbumbe (GDP) w’igihugu wifashe mu gihembwe cya kabiri, kuva Mata kugeza Kamena, 2017.

Umuyobozi mukuru wa NISR, Murangwa Yusuf yavuze ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutseho 4% ugereranyije n’umusaruro mbumbe wabonetse mu gihembwe nk’icyo umwaka wa 2016, cyane mu nzego z’ubuhinzi na serivisi nubwo mu nganda imirimo y’ubwubatsi yatumye urwo rwego ruzamuka ku muvuduko muto wa 1%.

Amb Gatete yavuze ko nubwo umusaruro wavuye mu rwego rw’inganda wazamutse ku muvuduko muto, bitewe n’imishinga minini y’ubwubatsi yari mu guhugu umwaka wa 2016 yarangiye, mu bihembwe bibiri bisigaye hiteze umusaruro mwiza muri urwo rwego biturutse ku mirimo yatangiye gukorwa.

Ati “Twiteze ko mu gihembwe cya gatatu kigiye kuba igihembwe cyiza, kimwe n’igihembwe cya kane. Hari byinshi bizatuma ubwo bukungu buzamuka; mu rwego rwa serivisi, nko mu nzego z’imari, ikoranabuhanga turimo gushyiramo ingufu no mu mirimo ikurukira kubaka inzu zitanga serivisi na yo igiye kuba muri serivisi z’imiyoborere no mu zindi nzego.

Ndatekereza ko kugeza ubu tucyakira inama nyinshi zitandukanye kandi turizera ko ibyo byose bigiye kuba bimwe mu bizihutisha umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu.”
Yongeyeho ko urwego rw’ubuhinzi na rwo rukomeje kugaragaza ko ruziyongera mu bizamura umusaruro w’igihugu.

Ati “Icyo tubona gihindura ibintu cyane ni inganda cyane mu rwego rw’ibikorerwa mu Rwanda ‘Made in Rwanda’. Ndizera ko niba hari uwageze mu imurikagurisha riherutse n’andi yabaye, mwabonye ko hari impinduka zigaragaza.

Kandi n’uburyo turimo kongera ingufu mu bice by’inganda na byo ubwabyo biratanga icyizere ukurikije uko zizamuka mu byo zikora no muri serivisi zitanga, kandi kugeza ubu zirakora imyenda igenda isimbura iyo twari tumaze igihe dutumiza”.

Mu rwego rw’imirimo ituruka mu bwubatsi, Amb. Gatete yagarutse ku bikorwa byubakwa, nk’ikibuga mpuzamahanga cy’indege cya Bugesera, imihanda itandukanye yatangiye kubakwa mu bice by’igihugu, inganda ziteguye gutangira kubakwa n’ibindi byitezweho gutanga imirimo myinshi ku baturage muri aya mezi y’uyu mwaka.
Muri rusange ubukungu bw’u Rwanda bwitezwe kuzamuka ku kigero cya 6.2% mu mwaka wa 2017.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE