2017-12-13 09:55:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abana b’abakobwa bibukijwe ko gukina umupira w’amaguru ari uburenganzira bwabo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-26 09:04:45

 
Share on:
 
Yasuwe:363
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu karere ka Musanze ni ho hasorejwe gahunda yo gushishikariza no gukundisha abana b’abakobwa gukina umupira w’amaguru “Live your goals”. Abana b’abakobwa bo muri aka karere bibukijwe ko gukina umupira w’amaguru ari uburengenzira bwabo kandi ko babishoboye.

JPEG - 392.5 kb
Abana b’abakobwa bo mu karere ka Musanze ubwo bari basoje imyitozo (Foto Bugingo F)

Ibi babyibukijwe n’umuyobozi wa Komisiyo y’iterambere ry’umupira w’abagore mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Rwemalika Felecite wanakomeje abasaba ko bakwiye gukomeza ku buryo bazajya mu mapike akomeye mu Rwanda ndetse bakanakinira ikipe y’igihugu.

Iyi gahunda yabereye kuri Sitade ya Musanze tariki 22 Nzeri 2017 ahari hateraniye abana b’abakobwa 200 bari mu kirego cy’imyaka 6-12 bari baturutse mu bigo 2 ari byo EP Notre Dame de Fatima na EP Regina Pacis.

Aba bana nk’uko byagiye bikorwa n’ahandi bakoreshejwe imyitozo igera ku 10 y’ibanze ku muntu utangira gukina umupira w’amaguru harimo gufunga umupira, gutera ku mutwe, gutanga n’indi itandukanye.

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Musanze, Gafishi Sebahagarara wari witabiriye imyitozo yabwiye aba bana ko nk’ubuyobozi babashyigikiye kandi biteguye kubafasha kugira ngo impano zabo bazazibyaze umusaruro.

Iyi gahunda ya “Live your goals” yatangiye muri 2015 ubu imaze kugeza mu turere dutandukanye, Rwemalika akaba atangaza ko aho bagiye bajya bishimira ko imyumvire yagiye ihinduka yaba ku bana b’abakobwa ndetse n’ababyeyi babo. Yavuze ko n’ubwo uyu mwaka wa 2017 basoje, umwaka utaha wa 2018 bazahitamo utundi turere dusigaye batari bageramo na ho bakahagera.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE