2017-12-13 09:55:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Musanze FC ifite intego yo gusoza mu myanya 5 ya mbere

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-25 07:50:58

 
Share on:
 
Yasuwe:45
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Umutoza wa Musanze FC, Habimana Sosthene aratangaza ko bafite intego yo gusoza ku mwanya mwiza muri shampiyona ya 2017-2018 igiye gutangira. Iyi kipe ikaba yari yasoje shampiyona iheruka ku mwanya wa 6, ubu intego akaba ari ukuza mu myanya 5 ya mbere.

JPEG - 138.1 kb
Umutoza wa Musanze FC, Habimana Sosthene wizera ko uyu mwaka w’imikino bazitwara neza kurenza ushize

Habimana yakomeje atangaza ko bifuza kuba ikipe ihangana. Ati “Twiteguye guhatana kandi n’igikombe tukibonye ntabwo twacyanga, iyo uhatana uba ushaka kubona ibyiza kandi biba ari igikombe gusa icyo Imana izaduha ni cyo tuzakira”.

Ubushize, Musanze FC yasoje shampiyona ku mwanya wa 6 n’amanota 45 aho mu mikino 30 yatsinze 12, inganya 9, itsindwa 9. Umutoza Habimana yagize ati “Kuba twarasoje ubushize ku mwanya wa 6 dusubiye inyuma uyu mwaka nta bwo byaba ari byiza, turashaka kujya imbere y’aho twari turi ubushize”.

Musanze FC yariyubatse
Uretse abakinnyi basanzwe muri iyi kipe bongerewe amasezerano, Musanze FC yaguze abakinnyi batandukanye kandi bafite ubunararibonye barimo uwari umunyezamu wa Mukura VS, Mazimpaka Andre, Majyambere Alype wigeze gukinira Rayon Sports muri 2014, Mwiseneza Daniel na Shyaka Philbert na bo bakiniraga Mukura VS. Uretse aba bakinnyi kandi, Musanze FC yaguze Imurora Japhet wakiniraga ikipe ya Police FC, Leslie Lamptey ukomoka muri Ghana, Suleiman Mudeyi wakiniraga Gicumbi FC, Franck Barirengako wavuye i Burundi na Iddi Babu ukomoka muri Uganda.

Yavuze ku mutoza mushya wungirije
Nyuma y’aho Ndikumana Hamd Katauti agiye kuba umutoza wungirije muri Rayon Sports, Mbusa Kumbi Bill wakiniye Rayon Sports akaza no kuyitoza ni we wagize umutoza wungirije muri Musanze FC. Habimana yavuze ko bose ari abatoza beza bafite ubunararibonye mu mupira n’ubwo batarambye cyane mu butoza. Ati “Ndumva Mbusa tuzagerageza gukona akazi neza uko bikwiye”.

Musanze FC izatangira shampiyona ikina na Kiyovu kuri Sitade Mumena tariki 01 Ukwakira 2017.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE