2017-10-18 07:03:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Kigali: U Rwanda ruzakira inama Nyafurika yiga ku bworozi bw’inkoko

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-23 09:21:32

 
Share on:
 
Yasuwe:30
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ku nshuro ya mbere u Rwanda ruzakira inama yo ku rwego rw’Afurika yiga ku iterambere ry’ubworozi bw’inkoko (Poultry Africa 2017 guhera ku itariki 04 Ukwakira kugera ku itariki ya 05 Ukwakira 2017, aho hazagaragazwa ibisubizo bishobora kuzamura umusaruro w’ibikomoka ku nkoko.

PNG - 799.9 kb
Dr Rutagwenda Theogene Umuyobozi ukuriye ishami ry’ubworozi muri MINAGRI

Iyi nama izitabirwa n’ibihugu bigera kuri 20 byo muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara ndetse na kompanyi zikomeye ku isi zigera kuri 70 zikora ibijyanye n’ubworozi bw’inkoko harimo abakora imiti, ibiryo by’inkoko, abakora amaturagiro, abakora inkingo n’abandi benshi.

Umuyobozi w’ishami ry’Ubworozi muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi Dr Rutagwenda Theogene avuga ko muri iyi minsi ibiri iyi nama izamara hazajya hanamurikwa uburyo bw’ikoranabuhanga bwifashishwa mu bindi bihugu mu bworozi bw’inkoko, akaba ari umwanya aborozi b’inkoko n’abandi babishaka bahamagarirwa kuzajya guhaha ubumenyi.

Yagize ati “Abantu bari bakwiye kuza bakareba uko ibintu bikorwa ahandi kuko harimo kampani zizaba zimurika zifite ubunararibonye, zifite ikoranabuhanga ku rwego rw’isi. Ubu hamaze kwiyandikisha kampani zigera kuri 70 zizitabira kandi 95% twavuga ko ari izo hanze zikora ibintu abantu bari bakwiye kuza bakareba.”

Yongeyeho ati “Abandi batumirwa batekerejwe ni abanyamwuga, ni ukuvuga abavura amatungo kuko ni umwanya wo kugira ngo bazahure na bagenzi babo, babone aho ibintu bigeze, basobanukirwe no gutangaza za serivisi. Abandi ni abashoramari b’Abanyarwanda kuko gushora imari ntibisaba kuba uri umunyamwuga, ni umwanya wo kureba amahirwe ari mu bworozi bw’inkoko .”

Uretse kumurika kandi hazaba n’inama zizatangirwamo ibiganiro n’abantu bafite ubunararibonye mu bworozi bw’inkoko ku buryo bazafasha aborozi bo mu Rwanda n’abo muri Afurika gusobanukirwa neza uko bakoresha ikoranabuhanga mu kongera umusaruro w’ibikomoka ku nkoko.

Biteganijwe ko abantu bazitabira iyi nama baturutse hanze y’u Rwanda bazaba babarirwa hagati ya 1000 na 1500.

Kugeza ubu mu Rwanda nta maturagiro ahagije arahagera ibintu bituma imishwi myinshi itumizwa mu bindi bihugu birimo ibyo ku mugabane w’u Burayi.

Ituragiro rinini riri mu karere ka Musanze rikaba rikora imishwi igera ku bihumbi 80 ku kwezi. Ndetse no mu kwezi gutaha k’Ukwakira mu Rubirizi hazatangira irindi turagiro ryitwa Uzima Chicks rizajya rituraga imishwi ibihumbi 200 ku ku kwezi.
Kugeza ubu umusaruro w’amagi y’inkoko mu Rwanda ugera kuri toni 7 317 naho umusaruro w’inyama z’inkoko ukaba ugera kuri toni 16 304.

MUVUNYI ARSENE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE