2017-12-13 09:55:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Rutsiro: Umuhanda ‘Kivu Belt’ uraganisha abaturage ku iterambere

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-21 07:31:30

 
Share on:
 
Yasuwe:136
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Abanyarutsiro baravuga ko babona berekeza aheza mu iterambere kubera umuhanda ‘Kivu Belt’ uva mu karere ka Rubavu ukagera i Rusizi.

JPEG - 273.8 kb
Abatuye mu Rutsiro banyuzwe n’umuhanda Kivu Belt wabakuye mu bwigunge (Foto Rose M.)

Imvaho Nshya yasuye abaturage bo mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro bagaragaza uburyo ibyo batekerezaga ko bitashoboka byahindutse impamo.

Haburukundo Edouard ukora ubucuruzi yagize ati “Nkanjye mfite imodoka hari ubwo mbere y’uko tubona uyu muhanda nacikishaga rasoro, nkarara mu nzira ariko ubu nta kibazo kigihari.”

Asobanura ko kera yakoreshaga amavuta yo gutwara imodoka y’ibihumbi 80 kuva Pfunda ujya Kibuye, ariko ubu ngo akoresha atarenga ibihumbi 30. Igihe cy’urugendo cyaragabanutse, kiva ku masaha ane n’igice agera kuri abiri.

Akomeza agira ati “Uyu muhanda mbere wari mubi cyane, nkanjye nize mu Birambo navaga hano (mu Murenge wa Kivumu) iminsi 3 mbere y’uko amasomo atangira. Nta watekerezaga ko uyu muhanda ushobora kuzabaho ariko aho Perezida Kagame abivugiye imvugo yabaye ingiro. Turamushima cyane.”

Yungamo ati “Nk’ubu ejo navuye hano njya i Muhanga ndara ngarutse, i Cyangugu naho urara ugarutse iyo ubishatse.”

Mukamanzi Laurence utuye mu Murenge wa Kivumu asigaye ahinga agasagurira isoko. Avuga ko kera bikoreraga ku mutwe ibicuruzwa, ivumbi n’ibyondo bikababangamira, ariko ubu uwo muhanda ni kaburimbo.

Habiyaremye Jean Bosco wo mu Murenge wa Boneza mu karere ka Rutsiro na we avuga ko kubera uyu muhanda bagenda barushaho gusirimuka.

Harerimana Vincent uhagarariye abafotora mu murenge wa Kivumu, avuga ko arushaho gutera imbere mu mwuga yihangiye wo gufotora kubera uyu muhanda.

Yagize ati “Mbere umuntu yakeneraga ifoto ngufi bigasaba ko tujya i Gisenyi na moto ku mafaranga 3 000 kandi imvura iyo yabaga yaguye moto warayiparikaga ugakata icyondo ariko ubu kugerayo kuri moto ni amafaranga 1 000.”

Ubuzake Jean de Dieu ushinzwe uburezi mu Murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro na we yemeza ko uyu muhanda bawitezeho kuba imbarutso y’iterambere.

Nubwo bimeze bityo, bamwe mu baturage baravuga ko bifuza imodoka ifite umurongo ugera i Kigali, bitabaye ngombwa gukatisha inshuro nyinshi kuko kugeza ubu hari izikora Pfunda-Kibuye-Rusizi gusa.

Abandi bavuga ko bagifite ikibazo cyo gutegereza imodoka umwanya muremure aho bifuza ko ‘agence’ zaba nyinshi kandi abashoramari bagashorayo imari mu buryo buhagije.

Icyakora aba bemeza ko ugendwamo n’imodoka nke cyane ntibemeranywa n’ubuyobozi bw’umurenge.

Ubuzake Jean de Dieu yagize ati “Ibyerekeye imodoka nke sinemeranywa n’ababivuga ahubwo bagombye gushimira Imana kuko mbere y’uko umuhanda ukorwa bwashoboraga kwira hatanyuzemo imodoka zirenze 5 na zo ari iz’abacuruzi zikoreye imizigo none ubu harimo taxi voiture zigera kuri 6, hakabamo Coaster Kivu Belt zikoramo ndetse na bisi nini za RITCO, hakiyongeraho amataxi mato ku buryo nta wagera hano ku muhanda ngo abe yategereza iminota 30 atarabona imodoka.”

Akomeza agira ati, “Nk’ubu moto ziva hano zijya Pfunda mu karere ka Rubavu mu bilometero 15 ica amafaranga 800 cyangwa 1 000 kandi zizakomeza kwiyongera ubwo umuhanda uzaba wuzuye neza, bityo kuvuga ko ari nke byaba ari ukwihuta cyane.”

Yaboneyeho gusaba abaturage gufatirana ayo mahirwe. Abasaba kurebera ku bahoze ari abamotari bahakoreraga bahise bagurisha moto bishyira hamwe bagura taxi voiture.

MUKAGAHIZI ROSE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE