2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nzeyimana atangaza ko kujya kwiga bitazabangamira ibyo yari asanzwe akora

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-21 07:25:35

 
Share on:
 
Yasuwe:200
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Nzeyimana Celestin wabaye Perezida wa Komite y’igihugu y’imikino y’abafite ubumuga mu Rwanda “NPC-Rwanda” ubu akaba ari umunyamabanga nshingwabikorwa ari mu Buyapani aho yagiye gukomereza amasomo y’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mu bijyanye na Siporo mu iterambere n’amahoro.

JPEG - 332.4 kb
Nzeyimana Celestin wigeze kuba Perezida wa NPC-Rwanda yagiye gukomereza amashuri mu Buyapani

Uretse iyi mirimo yari asanzwe akora, tariki 16 Nzeri 2017, Nzeyimana yatorewe kuba umunyamabanga mukuru w’impuzamashyirahamwe y’imikino y’abafite ubumuga muri Afurika by’umwihariko mu mukino wa Sitting Volleyball (Para-Volley Africa).

Mbere yo kwerekeza mu Buyapani, Nzeyimana yagiranye ikiganiro cyihariye n’Imvaho Nshya avuga byinshi muri izi nshingano ze n’uko azabihuza n’amasomo agiye kwiga.

Yagize ati “Nishimiye ko natowe kuko narimpanganye n’umuntu wo muri Maroc wari usanzwe muri Komite”. Yakomeje avuga ko ari byiza ko ari intego nk’Abanyarwanda bihaye zo kujya muri komite mpuzamahanga. Ati “Ntabwo twabiharira abandi kuko turabishoboye kandi ari na twe twafashe iya mbere mu kuzamura iyi mikino muri Afurika, ni gahunda twihaye yo kujya ku isonga atari ukuba mu gihugu gusa”.

Uko azahuza amasono n’inshingano yahawe
Avuga ko basabye kujya kwiga muri Kaminuza ya Tsukuba ari benshi ariko bafata abantu 2 barimo we na Shema Maboko Didier usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga muri Basketball.

Nzeyimana avuga ko bazamara imyaka 2 akaba atari ukwicara mu ishuri nk’ibisanzwe muri za Kaminuza ahubwo bazajya bakora ubushakashatsi mu bihugu bitandukanye bitewe n’icyo ushaka.

Ku bijyanye n’inshingano ze, Nzeyimana avuga ko abayobozi ubusanzwe baba bari mu bihugu bitandukanye rimwe na rimwe bagahurira hamwe bakaba bamara nk’ukwezi hari nka gahunda barimo gutegura. Ati “Si umwanya uhemberwa ni ukwitanga nta kibazo kizaba ubu ikoranabuhanga ryabyoroheje ntibibuza abantu gukorana”.

Nzeyimana anavuga ko azakomeza gukorana no mu Rwanda dore ko bitewe n’intera ihari basoza akazi mu Rwanda gatangiye akemeza ko mu gihe cy’ikiruhuko azajya akorana n’abo mu Rwanda. Tariki 19 Nzeri 2017 ni bwo Nzeyimana yerekeje mu Buyapani.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE