2017-10-21 09:13:02 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Dukeneye kwitegura kurenza uko twabikoraga kugira ngo tugere kure-Shyaka

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-20 07:03:03

 
Share on:
 
Yasuwe:221
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Shyaka Olivier wari mu ikipe y’u Rwanda nkuru mu mukino wa Basketball y’abagabo yitabiriye imikino y’igikombe cy’Afurika “Fiba Afrobasket 2017”, avuga ko bakeneye kugira imyiteguro irenze ku yo bajyaga bakora kugira ngo bagera kure hashoboka mu marushanwa mpuzamahanga.

JPEG - 299.4 kb
Shyaka Olivier uvuga ko bakeneye kugira imyiteguro irenze iyo bajyaga bakora kugira ngo bagere kure hashoboka mu mikino y’Afurika

Ibi yabitangaje nyuma y’uko ikipe y’igihugu itabashije kugera ku ntego yari yihaye yo kugera muri ¼ cy’iyi mikino kuko yaje gusezererwa mu matsinda itsinzwe na Cameroun ku manota 81 kuri 77.

Muri iyi mikino y’Afurika yaberaga muri Tunisia na Senegal yasojwe tariki 16 Nzeri 2017, Tunisia ni yo yatwaye igikombe itsinze Nigeria amanota 77 kuri 65.
Shyaka usanzwe ari kapiteni wa Espoir BBC avuga ko aya ari amarushanwa ahuriramo n’amakipe akomeye, amenyeranye ariko baramutse bahawe igihe gihagije cyo kwitegura byarushaho gutanga umusaruro mu marushanwa ataha. Ati “Ni byo ikipe y’u Rwanda iritabira ikagerageza kwitwara neza, ariko niba dushaka kugera kure dukeneye ko imyiteguro yacu ikwiye kongerwa, tukagerageza kwitegura hakiri kare kandi neza”.

Avuga ko ibi bigomba kujyana no kugira umwiherero w’igihe kirekire ari naho bashobora gukina n’imikino ya gicuti n’amakipe atandukanye akomeye. Yemeza ko uko bitwaye mu mikino itatu bakinnye muri iri rushanwa babikesha umwiherero bakoreye i Sousse muri Tunisia.

Avuga ko gukina umukino ushyize hamwe byabafasha byinshi
Shyaka Olivier atangaza ko mu makipe yari yitabiriye iyi mikino y’Afurika batari bafite ikipe mbi gusa ko mu byabagoye birimo kuba barushwa igihagararo no kumenyerana. Yemeza ko mu gihe babasha gukina umukino ushyize hamwe byabafasha guhatana n’amakipe atandukanye muri aya marushanwa y’Afurika.

Yagize ati “Iyo urebye uko abakinnyi b’abandi makipe bangana, indeshyo yabo ukareba na twe uko tungana, harimo itandukaniro rinini gusa tubashije gukina nk’ikipe dushyize hamwe hari icyo byatanga, ubona ko n’amakipe yadutsinze yaturushije inkangara (panier) zitari nyinshi”.

Ikipe y’u Rwanda yari mu itsinda rya 3 ryakiniye i Tunis muri Tunisia, yabashije gutsinda umukino umwe itsindwa imikino ibiri. Yatsinze Guinea amanota 75-55 itsindwa na Tunisia mu mukino wa 2 amanota 78-60 na Cameroun amanota 81 kuri 77.

Nyuma y’uko iyi mikino isojwe, ikipe y’igihugu yari yitabiriye iyi mikino y’Afurika ku nshuro ya 5 yagarutse mu Rwanda ku wa Mbere tariki 17 Nzeri 2017.

NKOMEJE GUILLAUME

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE