2017-10-21 09:13:02 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Tumaze kugira abaganga b’inzobere barenga 400-Dr Rudakemwa

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-18 06:27:44

 
Share on:
 
Yasuwe:166
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Umunyamabanga mukuru w’urugaga rw’abaganga n’abaganga b’amenyo mu Rwanda, Dr Rudakemwa Emmanuel yatangaje ko u Rwanda rugenda rubona umubare munini w’abaganga b’inzobere zo kuvura Abanyarwanda uko imyaka ishira, kuko bageze ku baganga barenga 400 mu myaka 23 ishize.

JPEG - 322 kb
Abayobozi muri Minisiteri y’Ubuzima ubwo bari kumwe n’abaganga bagiye kumenyerezwa akazi nyuma y’umwaka bagatangira kuba inzobere

Dr Rudakemwa avuga ko muri rusange urwo rugaga rubarura umubare w’abaganga bakora bari mu bitaro bagera ku 1 392 kandi ko n’abaganga b’inzobere bagiye kugera ku 1 000.

Ati “Uyu munsi urabara umubare w’abaganga bagera ku 1 392, ariko dufite abaganga biga mu Rwanda muri za kaminuza zigisha ubuganga nka kaminuza y’u Rwanda na kaminuza ya Gitwe, mu cyumweru kibanza, mu kwezi kwa Nzeri 2017 twatumye abaganga b’inzobere 45 bajya mu bitaro hirya no hino. Abo baganga biyongera ku bandi nibura bagera kuru 360, ubu tumaze kugera ku baganga b’inzobere barenga ho gato 400.”

Dr Rudakemwa avuga ko mu 1996 mu Rwanda habarurwaga abaganga bari hasi ya 100.

Ati “Kugira ngo umuganga atangire umwaka wa mbere arangize, uyu munsi twavuga ko yiga imyaka 6 noneho tukamwongereraho n’undi mwaka wo kwimenyereza. Iyo ufashe kuva mu 1997 kugeza uyu mwaka, igihugu kikaba kimaze kwigisha abaganga barenga 1 400 nta bwo bibaho, ni ibintu by’ibitangaza.

Ni ukuvuga ngo twakishimira aho u Rwanda rugeze mu gushyira hanze, ku isoko umubare w’abaganga kandi twizeye, b’inararibonye, bashoboye, mu byiciro bitandukanye.”

Akomeza asobanura ko mu Rwanda buri mwaka hasohoka abaganga b’inzobere bajya kugera kuri 50, mu gihe mu myaka 10 ishize igihugu kitigishaga abaganga b’inzobere barenze babiri.

Ati “Ubu Leta nticyohereza inzobere nyinshi hanze kwiga, kubera ko abo yohereje hanze mbere baragarutse ubu bafasha kwigisha hano mu gihugu, bigatuma Leta idatanga amafaranga menshi kuri abo baganga biga, kandi mu gihe biga bakitoza banavura Abanyarwanda.”

Kugeza ubu mu Rwanda umuganga umwe abarurwa kwita ku baturage 10 055 naho umuforomo umwe akita ku baturage 11 242, mu gihe abaforomo bose kugeza ubu ari 10 795, naho abaganga bavura indwara z’abana batarengeje imyaka itanu bagera kuri 71.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE