2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Intumwa za Maroc zaje gukurikirana ibikorwa byo kubaka Sitade

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-15 10:58:01

 
Share on:
 
Yasuwe:471
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Itsinda ry’abantu bane baturutse mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Maroc, “FRMF”, baje kugirana ibiganiro na Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Nzamwita Vincent n’abandi bafatanyabikorwa mu ishyirwa mu bikorwa byo kubaka sitade zigezweho mu Rwanda.

JPEG - 321.6 kb
Ubwo intumwa zavuye muri Maroc zaherukaga mu Rwanda zakoranye inama n’abayobozi batandukanye barimo n’abayobozi b’uturere (Foto FERWAFA)

Iri tsinda riri mu Rwanda kuva ku wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2017, riyobowe na Hajji Mouad, ejo hashize ku wa Kane tariki 14 Nzeri 2017 bagiranye ibiganiro na Perezida wa FERWAFA, Nzamwita bamugezaho ubutumwa bwa Perezida wa FRMF, Fouzi Lekjaa buvuga ku isuzuma ry’inyigo y’ahazubakwa sitade bari bohererejwe n’uturere n’ibigo bya Leta bigaragaza uko Sitade bifuza kubakirwa zizaba zimeze.

Uru ruzinduko rw’izi ntumwa ruje rukurikira inama ngishwanama yabaye muri Mata 2017, hagati y’ubayobozi bwa FERWAFA hamwe n’ubwa FRMF, abayobozi b’Uturere, Ikigo cy’igihugu gishinzwe imyubakire, Minisiteri y’Umutekano n’abandi bafite aho bahuriye n’ibi bikorwa.

Iyi nama ngishwanama yari igamije gukurikirana amasezerano yasinywe hagati ya FRMF na FERWAFA yo kubaka sitade mu turere dutandukanye twose tw’igihugu bizakorwa mu gihe cy’imyaka itatu n’imyaka itandatu. Ikindi n’uko mu byayigiwemo, harimo gusaba uturere n’ibigo bya Leta byifuza kubakirwa sitade koherereza Maroc inyigo y’ahazubakwa sitade kugira ngo ibyigeho.

Nyuma y’uko tumwe mu turere n’Ibigo bya Leta bohereje inyigo y’ahazubakwa sitade muri Maroc, biteganyijwe ko mu nama izi ntumwa za FRMF bazagirana na Perezida wa FERWAFA, Nzamwita bazarebera hamwe igihe nyirizina ibikorwa byo kubaka sitade bizatangirira.

Ibi bikorwa byo kubaka sitade bizatangira hashingiwe ku byo buri karere cyangwa ibigo bya Leta bazaba bifuza, hanyuma Federasiyo ya Maroc izatange ubufasha mu kubaka sitade nibura muri buri karere izaba ifite imyanya bicaramo 3 000 ariko ishobora kongerwa mu gihe kiri imbere.

Muri ibi bigo bya Leta byasabye ko byakubakirwa sitade birimo Minisiteri y’Umutekano na Polisi y’igihugu.

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE