2017-10-21 09:13:02 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Ruhango: Hatangijwe gahunda yo gushishikariza abana b’abakobwa gukina umupira w’amaguru

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-15 10:45:54

 
Share on:
 
Yasuwe:114
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Nk’uko byatangijwe no mu tundi turere, mu karere ka Ruhango ejo hashize ku wa Kane tariki 14 Nzeri 2017, ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ku nkunga y’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi “FIFA” hatangijwe gushishikariza no gukundisha abana b’abakobwa gukina umupira w’amaguru.

JPEG - 381 kb
Abana b’abakobwa bo mu Ruhango ubwo bari basoje imyitozo itandukanye igamije kubakundisha gukina umupira w’amaguru

Iyi gahunda igamije kuzamura umupira w’amaguru mu bana b’abakobwa “Live your goals” yabereye ku kibuga cya Kibingo ahari hateraniye abana b’abakobwa bagera kuri 200 baturutse mu bigo 4 byo muri aka karere ari byo EP Amizero, EP Munini, EP ADEPR Ruhango na GS Gatulika Ruhango.

Aba bana babifashijwemo n’abatoza batandukanye ndetse n’abashinzwe ibijyanye na tekinike mu Ntara zose babakoresha imyitozo igera ku 10 aho buri hose bayicamo irimo guhanahana umupira, kuwugumana, gucenga n’indi itandukanye umwana aheraho yiga umupira w’amaguru.

JPEG - 222.2 kb
Ubwo abana berekwaga imwe mu myitozo

Visi Perezida wa FERWAFA, Kayiranga Vedaste wari witabiriye iki gikorwa yavuze ko iyi gahunda ari ugukangurira ababyeyi no kubibutasa ko abana b’abakobwa bashobora gukina umupira w’amaguru. Akomeza avuga ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi “FIFA” ryashyizeho iyi gahunda kuko byaragaragaye ko abana b’abakobwa babibagirwa.

Kayiranga kandi yavuze ko mu bana nka 200 hashobora kuvamo nka 5 bakajya mu makipe akomeye ariko ababashije gukomeza bakomeza bagakora siporo.

Umuyobozi wa Komisiyo y’iterambere ry’umupira w’abagore mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA”, Rwemalika Felecite we avuga ko basanga iyi gahunda igeze ku kigero cya 60%. Ati “Urebye uko ababyeyi ndetse n’abana babyakira bakanabyishimira tubona birimo kugenda neza ari intambwe ishimishije. Aho twagiye tunyura hari abana batoranyijwe bagaragaje impano bajya mu bigo bitandukanye bituma n’abandi bana bagira umuhate wo gukunda no gukina umupira w’amaguru”.

JPEG - 315.6 kb
Abayobozi batandukanye bari kumwe n’abana nyuma y’imyitozo

Rwemalika avuga ko mu gushaka abana bafite impano hari ahagiye habaho kubeshya imyaka ariko icy’ingenzi ni uguhinduka kw’imyumvire kuko ubu abana uba ubona bashaka gukina umupira.

Aba bana barimo gukundishwa gukina umupira w’amaguru abazagaragaza impano bagomba gukomeza gukurikiranwa kugira ngo bazakomeze mu byiciro byisumbuye kugeza no ku rwego rwo gukinira ikipe y’igihugu.

Ibi bigo byo mu Ruhango bikaba byarahawe ibikoresho bitandukanye bizabafasha birimo imipira yo gukina ndetse n’imyenda yo gukinana.
Iyi gahunda izakomereza mu turere twa Muhanga, Gicumbi, Kayonza isorezwe i Musanze.

BUGINGO FIDELE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE