2017-12-13 09:55:46 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gicumbi: Bemerewe ubuvugizi bw’inzu y’imyidagaduro

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-13 09:35:15

 
Share on:
 
Yasuwe:173
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Urubyiruko rw’abahanzi bo mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru rwemeza ko rukunda kwidagadura ariko rukagira inzitizi yo kuba nta nzu yo kwidagaduriramo bafite gusa kuri iki kibazo urwego rushinzwe urubyiruko muri ako karere ruvuga ko rurimo gukora ubuvugizi ku buryo nibura icyumba mberabyombi cyazaba cyarabonetse umwaka wa 2018.

JPEG - 274.1 kb
Aba ni rumwe mu rubyiruko rw’i Gicumbi

Muhozi Jean Paul, umuhanzi w’indirimbo n’ibisigo wo muri aka karere yavuze ko urubyiruko rw’aho rukunda kwidagadura ngo ariko ntaho kwidagadurira bafite.

Yagize ati “Urubyiruko rwo mu karere kacu nakubwira ko rugenda rutera intambwe mu buhanzi kandi rukunda kwidagadura gusa akarere gakwiye kutwubakira inzu y’imyidagaduro byadufasha”.

Uyu muhanzi yavuze ko iyo bafite ibirori bajya kubikorera mu mashuri yisumbuye bakahishyura.

Mu gihe badafite aho kwidagadurira, Muhozi yavuze ko byadindiza ubuhanzi muri ako karere.

Kubera iyo mbogamizi kandi ngo bafite, bamwe mu bahanzi basa nk’abamaze gutera imbere mu muziki ngo bajya mu mujyi wa Kigali.

Rwamucyo Evode, ushinzwe urubyiruko muri aka karere yavuze ko ako karere nta nzu y’imyidagaduro gafite ngo ariko mu gihe mu hagishakwa umuti urambye ngo abahanzi ntibakwiye gucika intege kuko ari ikibazo akarere kazi.

Nk’ufite mu nshingano ze urubyiruko, yavuze ko azakomeza kubakorera ubuvugizi kugira ngo bazabone aho kwidagadurira.

NGABOYABAHIZI PROTAIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE