2017-10-21 09:13:02 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abanyarwanda ntibaramenya kugana inzobere mu buzima bwo mu mutwe-Dr Murigande

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-13 08:54:49

 
Share on:
 
Yasuwe:185
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Dr Charles Murigande, Umuyobozi wungirije muri kaminuza y’u Rwanda asanga Abanyarwanda batarakangukira kumenya akamaro k’inzobere zize iby’ubuzima bwo mu mutwe, “psychologues” bigatuma n’abize ubwo bumenyi batabona icyo babumaza mu kubaka umuryango nyarwanda no mu kwiteza imbere.

JPEG - 307.2 kb
Dr. Charles Murigande (Foto James R)

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru ubwo kaminuza y’u Rwanda na kaminuza zo mu Burayi, (Universite Catholique de Louvain, Université Libre de Bruxelles et Universite Namur) basuzumaga ubushakashatsi bw’abanyeshuri batanu bamazemo imyaka ine bakora ku byafasha Abanyarwanda guhangana n’ihungabana, cyane cyane iryatewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Dr Murigande yavuze ko hari aho asanga no mu buzima busanzwe umuntu yahungabanye abandi bakagira ngo baramuroze bakaba bamujyana mu bapfumu, cyangwa na we ubwo akumva adakeneye muganga bikaba byamukurizamo ibindi bibazo igihe adakurikiranywe n’ababyigiye bafite ubwo bushobozi bwo kumufasha kugaruka mu buzima busanzwe.

Ibyo ngo bituma n’abize ubwo bumenyi badashobora kwishyira hamwe ngo bashinge inzu zifasha abagize ihungabana mu mutwe n’agahinda gakabije, “depression”, bikaba ari kimwe mu bikomeye bituma kuri ubu abenshi mu bize ubwo bumenyi rusange bavuga ko batarabona imirimo nk’uko mu yandi mashami y’ubuvuzi bigenda.
Ati “N’ababyize ntibashobora gushyiraho inzu zibitaho zigenga zabo bwite ngo bikunde. Kuko sosiyete nyarwanda ntiyari yamenya agaciro k’abo bantu bize ubuzima bwo mu mutwe n’ubwo mu mutima kimwe nk’uko i Burayi baba barabimenyereye”
Ku ruhande rwa Kaminuza y’u Rwanda, Dr Murigande avuga ko batanga ibiganiro ku bitangazamakuru bitandukanye mu kumenyekanisha mu banyarwanda akamaro k’ubumenyi itanga ku buzima bwo mu mutwe bityo ababwize bukagira icyo bubamarira

Ati “Kaminuza icyo ikora ni ibiganiro itanga ku maradiyo, ku mateleviziyo, ni inama zikorwa dushobora gukoresha kugira ngo Abanyarwanda nibajya bumva bananiwe gusinzira, bafite ikintu cyo kumva batamerewe neza muri bo, bajye basanga abantu nk’abo ngabo bashobore kubafasha kuko ni ibintu byigwa bigakoreshwa bikaba byabagirira akamaro.”

Prof. Rutembesa Eugene, umwe mu bavuzi bo mu buzima bwo mu mutwe n’imitekerereze, yavuze ko ubumenyi bwafasha abagize ihungabana abo babyize babufite ariko abantu bagitinya kubagana.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE