2017-10-21 09:13:02 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Gutanga amaraso birinda indwara z’umutima-Dr Gatare

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-09 14:00:35

 
Share on:
 
Yasuwe:254
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10


Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cyo gutanga amaraso (NCBT), ishami ry’ikigo cy’ubuzima RBC, Dr Gatare Swaibu, aratangariza Abanyarwanda ko gutanga amaraso bitagira inyungu ku murwayi uyahawe gusa, ahubwo bigira n’inyungu ku muntu uyatanze mu rwego rwo kwirinda zimwe mu ndwara zikomeye zirimo n’indwara z’umutima nk’umuvuduko w’amaraso.

JPEG - 255.3 kb
Habima Sebasaza Alexi, umwe mu batanze amaraso bakora muri Hoteli Radisson Convention Center (Foto James R)

Yabitangaje ejo hashize, tariki ya 8 Nzeri 2017 ubwo abakozi n’abayobozi ba Hoteli Radisson Blue bitabiraga gutanga amaraso yo gutabara indembe n’abarwayi bayakenera kwa muganga.

Dr Gatare yavuze ko umuntu utanze amaraso aba yirinze zimwe mu ndwara z’umutima ariko icy’ibanze ari ugutabara indembe. Ati “Mbere na mbere bimurinda kuba yagira umuvuduko mwinshi w’amaraso (Hypertension), ikindi bigabanya bya binure bibi biterwa na cholesterol bishobora kugira ingaruka ku mutima. Iyo utanga amaraso, ubushakashatsi bwagaragaje ko ikigero cya ‘cholesterol’ kigabanuka mu mubiri ari nabyo bigenda bikaba byaguteza ibibazo by’umutima. Hejuru y’ibyo byose akamaro ko gutanga amaraso ni ukugira ngo uramire ubuzima bw’uwari ugiye kububura.”

Dr Gatare yavuze ko kugeza ubu mu bubiko bw’igihugu bw’amaraso ahari, ku buryo ahaza ibitaro byo mu Rwanda ku kigero cya 96%.

Kimwe mu bituma ikigo NCBT gihora gishaka abatanga amaraso, ni uko amaraso aba ahari mu bubiko adashobora kurenza iminsi 42 kubera igice cy’insoro zitukura cy’amaraso kiba kirimo kitarenza iyi minsi.

Ati “Niba rero adashobora kurenza iminsi 42, bivuze ko uyu munsi tugomba gushakisha andi, mu bubiko tukaba tuyafite ahagije ku buryo nta murwayi wayabura aramutse ayakeneye.

Yongeye gusaba Abanyarwanda muri rusange amahoteli, ibigo bya Leta n’iby’abikorera, kurushaho kwitabira gutanga amaraso kuko nta ruganda rukora amaraso ruriho ahubwo aturuka mu banyarwanda nk’uko ari nabo afasha.

Umwe mu bakozi bagera kuri 50 ba Hoteri Radison na Convention Centre batanze amaraso, Habimana Sebasaza Alexis yavuze ko ari ubwa kabiri ayatanze. yemera ko gutanga amaraso ari uguha ubufasha bw’ubuzima ku bababaye kuko nta kiguzi umuntu atanga ngo ayabone.

Umuyobozi wa Convention Centre, Nagendran Naidu, yavuze ko we ubwe amaze gutanga amaraso inshuro umunani, bityo abakozi ba Hoteli nabo biyemeje kujya batanga amaraso kenshi.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE