2017-10-18 07:03:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Mu mezi asigaye ya 2017 ifaranga ry’u Rwanda rizaba ryihagazeho

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-05 07:23:38

 
Share on:
 
Yasuwe:244
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) igaragaza ko mu mezi ari imbere y’umwaka wa 2017 ifaranga ry’u Rwanda rizaba rihagaze neza imbere y’idolari ry’Amerika hakurikijwe ibipimo by’umwaka ushize, ku buryo 2017 izarangira gutakaza agaciro bitarenze 3%.
Ni bimwe mu byagarutsweho mu mpera z’ukwezi gushize ubwo Banki Nkuru y’u Rwanda yashyiraga ahagaragara uko urwego rw’imari na politiki y’ubusugire bw’ifaranga ry’u Rwanda bihagaze mu mezi atandatu ya mbere y’umwaka wa 2017.
Umuyobozi mukuru ushinzwe ubukungu muri BNR, Prof Thomas Kigabo, yagaragaje ko ifaranga ry’u Rwanda rihagaze neza no mu mezi ari imbere y’umwaka wa 2017.
Ati “Kuva mu mpera z’umwaka ushize, mu mezi abiri ya nyuma y’umwaka wa 2016 kugeza uyu munsi ndetse n’uko tubona rizaba ryifashe muri aya mezi yandi asigaye.”

JPEG - 100.6 kb
Prof Thomas Kigabo, ushinzwe ubukungu muri Banki Nkuru y’u Rwanda (Foto James R)

Ibi ngo bishingiye ahanini kuri gahunda yo kuzamura ubukungu bw’u Rwanda, cyane mu bicuruzwa byoherezwa hanze n’ibitumizwa hanze. Ati “Icya mbere ibintu u Rwanda rwohereza hanze byarazamutse, kuko dufashe nko mu kwezi kwa Nyakanga ibyo twohereza mu mahanga byazamutseho hafi 42%; ni yo mpamvu yatumye ifaranga ry’u Rwanda ridakomeza guhungabana cyane.”

Ibitumizwa mu mahanga na byo byagabanutseho 10.6%, hakiyongeraho na politiki yo gucunga ifaranga Banki Nkuru y’u Rwanda yashyizeho imbere y’idolari.

Ati “Duteganya ko guta agaciro k’ifaranga bitazarenza 3.0%, twari turi ku rwego twari turiho mu myaka ibanza ya 2015/2016 aho amafaranga yose yo muri Afurika yahungabanye kubera ibibazo byabaye mu bukungu mpuzamahanga.”

Raporo ya BNR igaragaza ko muri Kamena 2017 ifaranga ry’u Rwanda ryari rimaze gutakaza agaciro ku gipimo cya 1.3% urigereranyije n’idolari, mu gihe kugeza muri Kamena 2016 ryari rimaze gutakazaho agaciro ku gipimo cya 4.8%. Muri uku kwezi gushize kandi byageze tariki ya 13 Kanama 2017 ifaranga ry’u Rwanda rimaze gutakazaho 1.64%, bituma BNR iteganya ko mu kuboza rizaba rimaze gutakaza agaciro kugera kuri 3.0%, bivuye hafi ku 9.7% mu Kuboza 2016.

Mu karere u Rwanda rurimo, EAC, u Rwanda rugaragara ko ari rwo ruri ku gipimo gito ku gutakaza agaciro k’ifaranga imbere y’idolari ry’Amerika mu mezi atandatu ashize y’umwaka wa 2017, aho u Rwanda ruri ku gipimo cya 4.8%, Tanzania kuri 5.4%, Uganda kuri 6.4%, Kenya kuri 9.2% naho u Burundi kuri 15.1%.

MUTUNGIREHE SAMUEL

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE