2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abanyarwanda barasabwa amahitamo meza mu mirire

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-05 07:01:45

 
Share on:
 
Yasuwe:174
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Mu gihe isi ikomeje guhangana n’ikibazo cy’indwara ziterwa n’imirire itaboneye, Abanyarwanda bibutswa ko kurya ibiribwa bikungahaye ku masukari, amavuta n’inyama ndetse no kunywa inzoga ari byo bitera umubyibuho ukabije na wo ukabatera indwara zitandukanye zitandura.

JPEG - 105.5 kb
Dr Marie Aimée Muhimpundu, ushinzwe indwara zitandura mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC)

Mu kiganiro cyihariye Imvaho Nshya yagiranye na Dr Marie Aimée Muhimpundu, ushinzwe indwara zitandura mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), yemeje ko ikibazo cy’umubyibuho ukabije mu Rwanda gihari kandi kiri mu bihangayikishije bitewe n’uko abantu benshi bagenda bahindura ubuzima bagahita bibaza ko bagomba no guhindura imirire aho abenshi bahita batangira kurya ibiryo bita iby’abakire.

Dr Muhimpundu ati “Ni ikibazo, abafite umubyibuho ukabije turabafite mu Rwanda, wenda ntibari baba benshi cyane ku buryo baba 1 muri 3 ariko icyo twita umubyibuho ukabije bo turabafite, buriya uko ubukungu bugenda butera imbere ni nako ubuzima bugenda buhinduka, uko umuntu agenda abona amafaranga bigira ingaruka ku byo arya, ubona ko natwe ari cyo kibazo duhura na cyo ariko ni ubukangurambaga dukomeza gukora, kuko abantu bagomba kumva ko n’ubwo ibyo biryo bitamugiraho ingaruka ako kanya ariko bizamutera indwara atari yiteze.”

Akomeza agira ati “Nk’ababyeyi batangira kugaburira abana bakiri bato, bagomba kumva ko iki ari ikibazo, bakabaha ibiryo birimo imboga bakabarinda ibirimo amavuta n’amasukari cyane ko umwana ibyo ariye ni byo amenyera. Nta bwo umwana azakunda ifiriti ngo ayikubaze kandi utarayimumenyereje”

Icyakora Dr Muhimpundu anemera ko mu Rwanda hari n’ikibazo cy’abafite imirire mibi yo ku kigero cyo hasi, aba akaba ari bo bashyirirwaho gahunda zitandukanye zigamije kubazamura.

Ati “Abafite ikibazo cy’imirire mibi na za bwaki hariho gahunda zihariye zo kurwanya imirire mibi mu bana no mu babyeyi ariko ntibikuraho ko noneho abatangiye kurya nabi ngo ni uko babifite bo twabihorera kandi bizwi ko nacyo ari ikibazo, ibyo byose rero tubirebaho mu bukangurambaga dukora kuko yaba kurya ibiribwa byongera umubyibuho ukaba mwinshi ni ikibazo ariko no kutarya umuntu akabibura mu mubiri na cyo ni ikibazo”

Indwara ziterwa n’umubyibuho ukabije zikunze kugarukwaho ni umuvuduko w’amaraso, kanseri zitandukanye, diyabete n’izindi, ibi byose bikaba ahanini bituruka ku biribwa bikomoka ku nganda bikungahaye ku mavuta n’isukari, ibinure byinshi, inyama z’umutuku n’ibizikomokaho n’ibindi.

Dr Muhimpundu asaba Abanyarwanda guhindura imyumvire kuko ari cyo gisubizo mu gukemura iki kibazo yagize. Ati “Umuntu uramwigisha ariko amahitamo aba ari aye, ni ho rero duhera dusaba abantu kumva neza ububi bw’ibi biribwa, abantu bakoreshe imboga kandi zirahari ahantu hose, ahubwo ibyo biribwa bakunda ni na byo bihenze ku isoko.

Ikindi kibazo ni uko usanga abantu badasobanukirwa ubwoko bw’ibiribwa, ugasanga umuntu agiye ku meza agafata umuceri n’ibirayi kandi ibyo byose biri mu bwoko bw’ibiribwa bumwe, undi ugasanga afata inyama gusa, kandi burya inyama nibura abantu bakaba bafata iz’umweru nk’inkoko n’amafi, ni ibintu bisaba ko abantu babyumva bagasobanukirwa.”

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE