2017-10-18 07:03:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

2050: Umunyarwanda azaba yinjiza amadolari 12 700 ku mwaka

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-01 12:19:54

 
Share on:
 
Yasuwe:108
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Hashingiwe ku cyerecyezo cy’u Rwanda cya 2050, biteganyijwe ko amadolari 12 700 ari yo azaba yinjizwa na buri munyarwanda ukora.

JPEG - 31.5 kb
Visa Card ni bumwe mu buryo bw’ikoranabuhanga rigezweho bwihutisha serivisi mu rwego rw’imari bityo bikihutisha izamuka ry’ubukungu

Umuyobozi mukuru ushinzwe igenamigambi n’ubushakashatsi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi Kabera Godfrey, avuga ko u Rwanda mu cyerekezo 2020, 2035, 2050 ruteganya kuba ruri ku rugero rw’ubukungu buteye imbere. Ati ”Biteganyijwe ko kugera muri 2050 ubukungu bw’u Rwanda buzaba buri ku rugero rw’aho abaturage bazaba bafite imibereho igezweho, imijyi minini n’imito bijyanye n’igihe, ibi bizagerwaho ari uko habayeho kuvugurura imiterere y’ubukungu, Abanyarwanda bagakora imirimo itanga inyungu ndetse iyo mirimo ikaba iri ku rwego rwo hejuru nk’imirimo yo mu rwego rw’ikoranabuhanga na serivisi.”

Avuga ko u Rwanda rwa 2050 ari u Rwanda byitezwe ko ruzaba ruri ku rugero rw’ubukungu buteye imbere, ati ”Iki gihe Ubukungu bw’u Rwanda buzaba buri ku rwego rwo hejuru, inganda ziri kuri urwo rwego, ubuhinzi butagikorerwa gusa ku buso bunini ahubwo ku buso buto kandi butanga umusaruro mwinshi n’ibyinshi mu bibukomokaho bitunganywa kugira ngo byoherezwe ku masoko yo hanze.”

Uyu muyobozi ashimangira ko nkuko amasosiyete y’ubucuruzi y’ahandi nka Samsung akora ubucuruzi hirya no hino n’u Rwanda ruzagera kuri urwo rwego. Ati ”U Rwanda icyerecyezo rufite ni uko ruzaba ruhagaze neza mu ruhando mpuzamahanga ku buryo na rwo rwazaba rufite amasosiyete y’ubucuruzi ari ku rwego rwo hejuru mu bindi bihugu, ibi bizakomeza kujyana no kubakira ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda zirimo ubumwe bw’Abanyarwanda, gushyira hamwe, kurwanya akarengane, ruswa n’amacakubiri, ibi byagaragaye ko bifite ishingiro mu iterambere, ibihugu bitubakiye ku ndangagaciro za byo n’iyo byagira amafaranga angana ate ntibishobora gukomeza gutera imbere kuko ubukungu bwabyo buba budafite urufatiro.”

Uyu muyobozi avuga ko impamvu indangagaciro zishyizwe imbere binashingira ku kuba hari imico myiza imwe igenda isigara bitewe n’uko isi igenda ihinduka, ati ”Kubera ko uko isi ihinduka hari ibyo abantu batakaza nyamara ari byo byakabaye ishingiro ry’iterambere bafite. Ni ngombwa iteka kuzirikana indangagaciro zacu n’uruhare rwazo mu iterambere ry’igihugu cyacu.”

Urugendo rugamije iterambere ry’u Rwanda hashingiwe ku cyerekezo 2020, 2035, 2050 kugira ngo ibiteganyijwe bizagerweho, birasaba uruhare rwa buri wese kuko kugeza ubu umunyarwanda abarirwa amadolari 720 ku mwaka mu gihe mu 2020 azaba abarirwa ku 1240 noneho muri 2035 abarirwe ibihumbi 4000 mu gihe muri 2050 azaba abarirwa amadolari 12 700 ni ukuvuga arenga miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka.

GATETE JEAN BOSCO

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE