2017-12-14 06:12:25 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Laboratwari ipima ubuziranenge bw’imiti yatwaye miliyari 4

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-09-01 10:04:47

 
Share on:
 
Yasuwe:46
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge (RSB) kiratangaza ko cyamaze kubona Laboratwari zipima ubuziranenge bw’imiti n’ibindi bijyanye n’ubuzima ifite agaciro ka miliyari zisaga 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

JPEG - 119.8 kb
Izi ni zimwe mu mashini zipima ubuziranenge bw’imiti n’ibikoresho byo kwa muganga (Foto Mugisha B

Nk’uko bitangazwa n’umuyobozi mukuru wa RSB, Murenzi Raymond, mu kiganiro n’itangazamakuru, iyi Laboratwari yatwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 4 hatabariwemo inyubako n’ikibanza yubatsemo, akaba ari ibikoresho biyirimo kuko igizwe n’imashini zinyuranye zipima ibikoresho n’imiti inyuranye.

Murenzi avuga ko iyi laboratwari yatangiye gukora, ku ikubitiro ikaba imaze gupima imiti ya malariya, iy’igituntu n’imiti igabanya ubwandu bwa Sida ndetse n’imiti izwi ku izina rya ‘Antibiotique’.

Ati “Iyi miti yatangiye gupimwa ni yo ikunze gukoreshwa cyane, ariko hari na gahunda yo gukomeza gupima n’indi miti irimo imiti y’inzoka, imiti ya diyabeti n’uy’umuvuduko w’amaraso.”

Umuyobozi mukuru wa RSB avuga ko iyo laboratwari kandi ifite ubushobozi bwo gupima indi miti yo muri za farumasi nk’iy’amavuta, ibinini, imiti y’ifu ikoreshwa ivanze n’amazi, imiti iterwa mu nshinge n’amavuta yo kwisiga acuruzwa na za farumasi.

Murenzi avuga ko iyo laboratwari ipima ibijyanye n’ibikoresho by’ubuzima n’imiti ifite ubushobozi ku rwego rw’Akarere k’Afurika y’Uburasirazuba, ibi bikaba byaremejwe n’ubugenzuzi.

Ati “Nyuma y’ubugenzuzi bwakorewe iyo laboratwari, byaje kwemezwa ko ari iy’icyitegererezo ku rwego rw’Afurika y’Uburasirazuba, ikaba ishobora kwifashishwa n’ibihugu bigize uyu muryango.”

Zimwe mu mashini zifashishwa muri iyi laboratwari ni (Basting Tast for Volume and Pressure), ikaba ipima ubuziranenge bw’udukingirizo mu kureba niba nta mwenge dufite, imashini ipima uburebure n’ubugari bw’udukingirizo (Dimension test) n’imashini ipima uburyo agakingirizo gafunze n’uburyo kihaga, iyi mashini ikaba inapima n’uturindantoke (Gloves) n’ibindi bikoresho nka byo.

Murenzi abajijwe niba izo laboratwari zishobora kwifashishwa n’abashakashatsi mu by’ubuzima, nk’abakora imiti, yasobanuye ko ibijjyanye n’ubushakashatsi bifite ikigo kibishinzwe, naho laboratwari za RSB zo zikazajya zikora mu buryo bwo gupima imiti yo kwa muganga n’ibikoresho bijyanye na ho ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubuzima.

MUGISHA BENIGNE

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE