2017-10-18 07:03:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Abikorera biyemeje gukuraho inzitizi mu bucuruzi hagati y’u Rwanda na Tanzania

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-30 06:44:39

 
Share on:
 
Yasuwe:76
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Inzego zishinzwe abikorera mu Rwanda na Tanzaniya biyemeje gufatanya gukora ubuvugizi bugamije guca no gukuraho burundu, ikibazo cya NTBs cyangwa inzitizi zidashingiye ku misoro n’amahoro zikibangamiye ubucuruzi mu karere Rwanda rurimo.

JPEG - 185 kb
Umuyobozi Mukuru wa PSF, Ruzibiza Stephen

Babyiyemeje mu nama yahuje abikorera bo mu Rwanda n’abo muri Tanzaniya bagize ihuriro “Tanzania Private Sector Foundation” bagera kuri 15, aho inzego zombi zaganiriye ku birebana n’amategeko n’ibishobora kubangamira urujya n’uruza na servisi, imari n’ishoramari hagati y’ibihugu byombi, hamwe n’icyakorwa mu gukemura icyo kibazo.

Umuyobozi mukuru w’Urugaga rw’abikorera mu Rwanda Ruzibiza Stephen, avuga ko ubusanzwe nta cyabaye kibangamira urujya n’uruza na serivisi hagati y’u Rwanda na Tanzania, ndetse no gutumiza ibicuruzwa haba mu Rwanda cyangwa muri Tanzania, asanga nta n’impamvu byakabaye bitumizwa ku giciro gihanitse.

Ati “Ubusanzwe abacuruzi nta bwo bagira igihe cyangwa manda bakoramo akazi kabo cyangwa aho bagomba kugarukira mu mikorere yabo, icy’ingenzi ni ukorohereza abacuruzi kugira ahantu heza bakorera kandi bisanzuye, ni byo twese twifuza, tugomba gufatanya twese mu mikorere yacu twungurana ibitekerezo, kandi ku buryo buhoraho kugira ngo burusheho gukorwa mu buryo bunoze, dukore neza.”
Mu bibazo bikibangamiye ubucuruzi baganiriyeho, ni amategeko kugeza ubu atubahirizwa mu birebana n’ingingo zerekeranye n’amasezerano mu by’ishoramari ku masosiyete yo muri Tanzaniya akorera mu Rwanda, uburyo bwo kwandikisha ibigo byunganira abasora, no kubona ibyangombwa mu kigo cy’imisoro n’amahoro.

Abikorera b’Abanyarwanda batumiza ibicuruzwa muri Tanzaniya, bagaragaza inzitizi bagira zo kubona ibyangombwa by’akazi “work permits’’ by’umwihariko ku bakora akazi ko kunganira abasora bakora muri icyo gihugu, ikibazo bavuga ko kibazitira iyo bigeze mu gutangiza ibiro by’aho gukorera mu mijyi nka Dar es Salaam.

Geri Teri wari uhagarariye abikorera bo muri Tanzaniya, asanga hakiri imbogamizi abacuruzi bo mu bihugu byombi bahuriyeho, urugero nk’imisoro ku muhanda, hamwe n’amasosiyete akora ibikorwa byo gucuruza amata n’ibiyakomokaho mu bihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

TWAGIRA WILSON

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE