2017-10-18 07:03:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Mu myaka 7, ikoranabuhanga ryongereye umuvuduko w’iterambere ry’u Rwanda

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-29 08:21:53

 
Share on:
 
Yasuwe:284
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Imyuvire yo gukoresha ikoranabuhanga no guhanga udushya yahinduye ubuzima, ubukungu n’imibereho y’abaturage n’iterambere ry’u Rwanda ririhuta.

Nyuma yo kwimakaza ikoranabuhanga mu nzego zose, u Rwanda rwatangiye kuba intangarugero mu ruhando mpuzamahanga ku bijyanye n’imitangire ya serivisi inoze mu nzego za Leta ndetse n’iz’abikorera.

Kuva ku muturage wo hasi, buri wese agerwaho n’ibyiza by’ikoranabuhanga binyuze ahanini mu itumanaho, mu gushaka ibyangombwa bitandukanye mu nzego za Leta, kohererezanya no kwakira amafaranga n’ibindi.

JPEG - 341.9 kb
Nyakubahwa Perezida Paul Kagame areba uburyo abana bazobereye gukoresha ubumenyi bahabwa ku ikoranabuhanga

Mu muhango wo gusoza Inama mpuzamahanga ku Ikoranabuhanga “ Transform Africa 2015”, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavuze ko ikoranabuhanga ari igikoresho cy’ibanze gikwiye kwifashishwa mu guhindura ubuzima bw’abaturage.

Yagize ati “ Ikoranabuhanga rikora ku nzego zose. Bisobanuye ko buri wese afite inshingano zo gukoresha ICT mu byo akora. Ikoranabuhanga si imashini ahubwo ni inyungu rizanira abaturage.”

Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) Nyirishema Patrick yagaragaje ko umubare w’imirongo ya telefoni zigendanwa umaze kwiyongeraho miliyoni eshanu n’ibihumbi 300 (5,300,000), abantu bakoresha interineti bavuye kuri 1,6% bagera kuri 36%, na ho abaje gushora imari mu bijyanye n’ikoranabuhanga bamaze kugera kuri 45% mu myaka irindwi ishize.

Kuri ubu ikoranabuhanga rirakoreshwa mu buhinzi, mu buvuzi, mu ihererekanywa ry’amafaranga n’umutekano wayo no mu gukumira no kurwanya ibyaha. Ubuyobozi bwiza bw’Igihugu burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, nibwo bukomeje guteza imbere urwego rw’ikoranabuhanga.

RURA ifatiye runini iterambere ry’ikoranabuhanga mu Rwanda

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) rwashyizweho n’Itegeko n°09/2013 ryo kuwa 01 Werurwe 2013 riruha inshingano zo kugenzura imikorere y’inzego zimwe na zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro rikanagena inshingano, ububasha, imiterere, n’imikorere byazo.

Mu byo RURA ikora mu bijyanye n’ikoranabuhanga harimo gushyiraho amabwiriza n’imirongo ngenderwaho bituma abahoramari bakomeza kwiyongera kandi bagatanga serivise zinoze ku baturage, kurengera abafatabugi no gukurikirana ko bagezwaho ibikoresho by’itumanaho n’ikoranabuhanga by’umwimerere; bifite ibipimo byubahirije ubuziranenge. RURA kandi ifite mu nshingano kugeza ibikorwa by’ikoranabuhanga aho bitaragera, cyane cyane mu bice by’icyaro. Ikabikora biciye mu kigega (Universal Access Fund) gitera inkunga ibikorwa byo nzego zitandukanye bigamije kwegereza ibikorwa remezo na serivise z’ikoranabuhanga abatuye aho bitaragera.

JPEG - 277.1 kb
Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) Major Patrick Nyirishema

Semapondo Charles Umuyobozi w’ishami ryo guhanga udushya n’ubwirinzi mu by’ikoranabuhanga ( innovation and Cybersecurity) muri RURA, avuga ko nubwo bitoroshye guhita uvuga ikigero ikoranabuhanga ryongereyeho ubukungu bw’Igihugu mu mibare, mu buryo bwigaragaza rifite akamaro kanini mu kwihutisha iterambere ry’Igihugu.

Semapondo yagize ati “Turebye akamaro k’ikoranabuhanga ku bukungu bw’Igihugu ako kanya (direct impact) tubona ko mu mwaka wa 2015, ikoranabuhanga ryongereye 2% ku musaruro mbumbe w’Igihugu (Gross Domestic Product/ GDP). Ariko turebye akamaro k’ikoranabuhanga mu buryo bw’igihe kirekire (indirect impact) dusanga biri hejuru cyane. Urugero rwa hafi twareba ku bantu benshi bacuruza ibijyanye n’itumanaho muri iki gihe.”

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego ko mu mwaka wa 2020 ubukungu bw’Igihugu buzaba buyobowe n’ikoranabuhanga; mu myaka irindwi ishize u Rwanda rwakomeje kuza ku isonga ku isi mu guteza imbere ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye, bitanga umusaruro ndetse bigira n’uruhare mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu.

Perezida Paul Kagame ubwo yari ayoboye inama ya 11 y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU) yabereye i Kigali muri Gashyantare muri 2015 yigaga ku iterambere ry’umurongo mugari w’itumanaho (broadband) ku isi, yavuze ko uyu murongo woroshya gukorera mu mucyo, kuzuza inshingano no kumenyekanisha ibikorwa.

U Rwanda rufata ikoranabuhanga nk’inkingi ya mwamba mu guteza imbere igihugu cyane mu kugera ku cyerekezo cyihaye cyo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi by’umwihariko mu bijyanye no guhanga imirimo mishya kandi myinshi ku rubyiruko.

Ikoranabuhanga rivuze byinshi ku Rwanda na Afurika

Leta y’u Rwanda yatangiye gutanga umusanzu mu kwigisha ibijyanye n’ikoranabuhanga mu bindi bihugu cyane cyane ibya Afurika. Ubwo Perezida Paul Kagame yahuraga na mugenzi we wa Malawi Prof. Peter wa Mutharika mu mwaka wa 2015, yamwijeje ko u Rwanda rugiye kubafasha mu bijyanye n’iterambere ry’ikoranabuhanga.

Mu bindi u Rwanda rwagezeho ni uko ikoranabuhanga ryihutisha iterambere ry’izindi nzego zirimo uburezi, ubuzima, ubukungu, ubuhinzi, imiyoborere kandi hagashyirwa imbaraga nyinshi mu guhanga udushya no gukomeza kubyaza umusaruro ikoranabuhanga mu buryo butandukanye harimo kurikoresha neza mu gutanga serivisi inoze ndetse no kurikoresha mu guteza imbere imiyoborere myiza.

Guteza imbere ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye ni umwe mu miti yashatswe nk’urufunguzo rw’iterambere ryihuse. Ku ikubitiro ibikorwa remezo byarubatswe ku buryo ubu ikoranabuhanga rifatiye runini Abanyarwanda mu gutanga no kubona serivisi zihuse; zirimo gusaba ibyangombwa bitandukanye hifashishijwe serivisi z’IREMBO, gutanga amasoko ya Leta hifashishijwe serivisi y’urubuga UMUCYO, kwishyura imisoro n’amahoro hifashishijwe itumanaho rya telefoni, kohererezanya no kwakira amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga rya telefoni.

Kuva mu myaka 15 ishize u Rwanda rushyizeho gahunda yo kwimakaza ikoranabuhanga, abaturage bahamya ko baruhutse guhora bakubita amaguru no gutonda imirongo baka serivisi zitandukanye ku biro by’ubuyobozi, ahubwo ko basigaye bifashisha telefoni, interineti hamwe n’ubundi buryo butandukanye bw’ikoranabuhanga mu kugera kuri serivisi bashaka bitabagoye.

JPEG - 387.4 kb
Smart Class, amashuri y’ikoranabuhanga yahinduye byinshi mu Rwanda

Mu nama mpuzamahanga ya Transform Africa 2017 iheruka kubera mu Rwanda yari ifite insanganyatsiko igira iti “Smart Cities” ugenekereje mu Kinyarwanda “Imijyi ya Kijyambere” Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yavuze ko ikoranabuhanga rigomba gufasha abantu gutera imbere mu buryo bwihuse.

Yagize ati “Tugomba gukorera hamwe mu kugeza ikoranabuhanga ku baturage tugamije iterambere rirambye kandi ridaheza. Imibereho myiza yacu mu gihe kiri imbere ishingiye ku buryo dukemura ibibazo dufite ubungubu.”

Yibukije abitabiriye iyi nama ko Afurika ikeneye interineti igera hose kandi yihuta mu buryo bwose bushoboka, kuko imibare yerekana ko 20% ari bo banyafurika bayikoresha mu gihe intego ari uko mu myaka itatu iri imbere yaba igeze kuri 50%.

Ikoranabuhanga ryahereye mu mizi, abana batangira kuryigishwa ari bato

Imvaho Nshya yegereye ubuyobozi bw’ishami rishinzwe guteza imbere ikoranabuhanga mu Kigo cy’igihugu gishinzwe Uburezi (REB) buvuga ko ikoranabuhanga ari kimwe mu byo bushyizemo imbaraga guhera mu mashuri abanza kugera muri kaminuza ku buryo ryatangiriye mu mashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye.

Gahunda ya One Laptop per Child (OLPC) ni imwe mu zazanye impinduka zikomeye mu kwimakaza ikoranabuhanga mu Rwanda. Nyangoma Vincentie Umuyobozi wungirije w’agateganyo ushinzwe ikoranabuhanga mu mashuri muri REB, avuga ko ikoranabuhanga mu mashuri ririmo gushyirwamo ingufu kuko rifite uruhare runini mu koroshya imyigire n’imyigishirize igamije ireme rifatika ry’uburezi.

Yagize ati “Ikoranabuhanga rifasha abanyeshuri gukunda ishuri, ribafasha kumva neza amasomo biga; kuko ibyo umwarimu abigisha abasha no kubiberaka mu buryo butandukanye bw’amashusho n’amajwi.”

JPEG - 293 kb
Utarinze kuva aho uri ushobora kwishyura ibyangombwa byose wifashishije ikoranabuhanga

Nyangoma avuga ko bimwe mu byo REB ikora muri iyi gahunda harimo kugeza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri; birimo mudasobwa, murandasi (Internet) hamwe n’ibindi birimo inyigisho zifasha umunyeshuri mu myigire.

Ati “Uburyo bw’ikoranabuhanga tugenda tugeza mu mashuri bufasha umunyeshuri gusoma ibitabo, agakora ubushakashatsi bujyanye n’ibyo yiga, akabonamo imyitozo, akiga yifashishije amashusho n’amajwi.”

Ubuyobozi bw’ishami rishizwe gahunda ya One Laptop per Child (OLPC) mu kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere uburezi (REB) buratangaza ko mu mashuri abanza hamaze gutangwa mudasobwa 275,061 mu mashuri agera ku 1,458.

Gahunda ya One Laptop Per Child ( OLPC) yatangijwe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta y’ u Rwanda yo kugera ku bukungu bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga. Gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga ni umusaruro waturutse mu gutangira kwigisha abana amasomo ajyanye n’ikoranabuhanga bakiri bato.

REB igaragaza ko muri gahunda yiswe “Smart Class” yo kwimakaza ikoranabuhanga mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ay’ubumenyingiro, hamaze gutangwa mudasobwa mu bigo bigera kuri 335.

Buri shuri ryagiye rifata mudasobwa 100, kuko buri kigo cy’ishuri ryisumbuye kigomba kuba gifite ibyumba bibiri byigishirizwamo mudasobwa. Buri cyumba kiba kirimo mudasobwa 50, murandasi, ibyuma byifashishwa mu kwerekana amashusho (projectors), imizindaro hamwe n’uburyo bwo guhererekanya inyigisho.

Serivisi z’IREMBO zaruhuye abaturage

Mu kiganiro Imvaho Nshya yagiranye n’Umuvugizi w’Urwego rushinzwe gahunda za Guverinoma kuri internet (IREMBO) Ntabwoba Jules yavuze ko serivisi z’IREMBO zifatiye runini Abanyarwanda.

Yagize ati “IREMBO rimaze kugeza ibintu byinshi cyane ku gihugu; twishimira ko ruswa mu mitangire ya serivisi mu nzego zitandukanye z’igihugu imaze kugabanuka ku buryo bushimishije kuko ubu Umunyarwanda abona serivisi kuko ayikwiye. Iyo yujuje ibisabwa nta marangamutima n’ubundi buryo bw’itonesha bushobora kuzamo nk’uko byari bimeze mbere.”

Amafaranga y’ingendo abaturage batangaga bashaka serivisi ubu babasha kuyakoresha mu bindi bibafitiye akamaro kuko uburyo bwo kwishyura bworohejwe cyane n’ikoranabuhanga. Bashobora kwishyura bakoresheje telefoni ngendanwa batarinze kujya kuri banki kuko byagaragaye ko mbere serivisi za banki zari kure cyane ugereranyije naho abaturage batuye bityo bikabatwara amafaranga menshi.

Ntabwoba yakomeje avuga ko abantu bagera kuri 1,780,000 bamaze guhabwa serivisi zinyuranye za Leta banyuze ku rubuga www. irembo.gov.rw, kandi buri munsi abantu basaga 5,155 bahabwa serivisi hifashishijwe IREMBO.

Yagize ati “Imitangire ya serivisi mu nzego za Leta isigaye yihuta bigatuma abaturage babasha gukora indi mirimo iteza igihugu imbere. Umuco wo gukorera mu mucyo umaze gushinga imizi kuko buri wese ukoresheje ikoranabuhanga inzego zitandukanye zishobora kugenzura uburyo umurimo urimo gukorwa. ”

Uko Abanyarwanda barushaho kwigishwa no gusobanukirwa baragenda bitabira gukoresha IREMBO ku kigero gishimishije ndetse banashimira ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwashyizeho iyi gahunda.

JPEG - 424.8 kb
Gukwirakwiza urutsinga rwa Internet (Fiber Optic) mu gihugu hose bimaze igihe kinini bikozwe

Muri Werurwe 2017 abantu bakoreshaga IREMBO bavuye ku 4,172 ku munsi bagera ku 5,155 ku munsi muri Kamena 2017, ubwitabire bukaba bwarazamutse ku kigero cya 23% aho binatanga icyizere kizima ku gihugu mu ikoreshwa ry’Ikoranabuhanga mu kunoza imitangire ya serivisi.

Hamaze guhangwa imirimo isaga 1,883 kuri ba rwiyemezamirimo bafasha abaturage gusaba no kwishyura serivisi za Leta hifashishijwe IREMBO.

Abanyarwanda b’ingeri zose bavuga ko ikoranabuhanga ryabaruhuye umugogoro wo guhora biruka bajya mu buyobozi n’ahandi bashaka ibyangombwa. Ubu umuturage yifashishije telefoni igendanwa ajya ku rubuga rw’Irembo, akishyura ibyangombwa by’ubutaka, ibyemezo by’abinjira n’abasohoka, ibyangombwa byo kubaka n’ibindi kandi bikamugeraho mu gihe cya vuba.

Serivisi ya e-Soko ni igisubizo ku bahinzi-borozi

Serivisi ya (e-Soko) yatangijwe mu mwaka wa 2010 yabaye urubuga rw’abahinzi borozi rwo kumenya uko ku isoko ibiciro byifashe, rikaba ari ikoranabuhanga rinafasha abacuruzi n’abaguzi b’imyaka kumenya uko ibiciro bihagaze ku isoko hifashishijwe ubutumwa bugufi bwa telefoni zigendanwa.

Kubitsa, kubikuza no guhererekanya amafaranga na byo byaroroshye. Rukundo Jean Bosco ukora imirimo yo kubitsa, kubikuza no kohereza amafaranga hifashishijwe telefoni igendanwa yabwiye Imvaho Nshya ko bimutunze ndetse akaba afite ikibanza akesha aka kazi.

Yagize ati “Imyaka ibaye ine nkora aka kazi kandi nabigize umwuga kuko birantunze. Namaze kugura ikibanza i Nyamata mbikesha aka kazi kandi maze no gukusanya amafaranga yo gutangira kucyubaka.”

Mutangana Raymond ukorera imenyekanisha (declaration) muri MAGERWA yatangarije Imvaho Nshya ko badafite uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga ntacyo bageraho.

Yagize ati “Ibintu byose dukora biba bisaba ko tuba dufite interineti. Kuva aho umuzigo waguzwe kugera mu Rwanda tuba tuwukurikirana, n’iyo uri mu bwato tuba tubibona; buri kintu cyose dukora hano twifashisha ikoranabuhanga rya interineti ndetse no kugura bimwe mu bicuruzwa ntabwo bidusaba kujya i Burayi cyangwa mu Bushinwa byose ubigura wibereye inaha. Hari n’igihe ushobora kugura ikintu ukacyohereza i Burundi n’ahandi kandi utavuye hano.”

Shima ni umucuruzi wo mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya CHIC, avuga ko ikoranabuhanga ryabakijije kujya gutonda umurongo kuri banki igihe cyo kwishyura umusoro kigeze. Yagize ati “Hari igihe cyageraga ugasanga abantu barabyuka batanguranwa kuri banki ariko ubu ushobora kwishyura umusoro n’ibindi byose utavuye aho ukorera kuko ikoranabuhanga rya telefoni ribidufashamo.”

Ikoranabuhanga rigomba kwitabwaho mu buzima bwa buri munsi

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) buvuga ko ikoranabuhanga rikwiriye kuba ikintu gikenewe mu mibereho ya buri munsi nk’uko umuntu akenera kunywa amazi, kurya cyangwa kwambara.

Umuyobozi w’ishami ryo guhanga udushya n’umutekano w’ibijyanye n’Ikoranabuhanga (Innovation and Cybersecurity) muri RURA, Semapondo Charles avuga ko akamaro k’ikoranabuhanga ari kimwe mu by’ingezi bituma rigomba kwitabwaho buri wese akabigira inshingano.

Mu kiganiro cyibanze ku bikorwa bya RURA mu guteza imbere ikoranabuhanga mu myaka irindwi ishize, Semapondo yavuze ko Abanyarwanda bamaze kugera ku rwego rushimishije mu gukoresha ikoranabuhanga.

Mu Rwanda ntibikiri inzozi gukurikirana ibibera mu gihugu, gusoma amakuru atandukanye hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse ugatanga n’igitekerezo ku bireba u Rwanda n’amahanga kuko ikoranabuhanga ryagize isi umudugudu. Abari hanze y’u Rwanda bashobora kumenya ibibera mu Rwanda mu buryo bworoshye kubera ikoranabuhanga. Umunyarwanda abaza icyo ashaka, akakibaza uwo ashaka abikesha iterambere ry’ikoranabuhanga mu itumanaho.

Gukorera ibizamini by’impushya zo gutwara ibinyabiziga ndetse no kwishyura imisoro n’amahoro ntabwo bigisaba ko umuntu ajya kwirirwa atonze umurongo kuri banki ngo yishyure, ahubwo hifashishwa ikoranabuhnaga.

JPEG - 180.7 kb
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu isakazabumenyi, Jean Philbert Nsengimana afasha umwana mu masomo y’ikoranabuhanga

Ibi ni bimwe mu byagaragajwe n’ubuyobozi bwa RURA nka bimwe mu byo u Rwanda rumaze kugeraho rubikesha ikoranabuhanga.

Semapondo Charles yagize ati “Ubuyobozi bw’u Rwanda ni bwo bwicaye bushaka uburyo igihugu cyatera imbere hashingiwe ku ikoranabuhanga. Byagiye bihindura imitekerereze y’Abanyarwanda batangira gutekereza gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga kandi biratanga umusaruro.”

Nk’uko yakomeje abivuga, nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Abanyarwanda bashakaga kongera kwiyubaka ariko bigakorwa mu buryo bwihuta. Iki ngo ni na cyo cyatumye hashyirwaho icyerekezo 2020 n’ikoranabuhanga rishyirwa imbere nk’umuti wo kugera mu buryo bwihuse ku ntego Guverinoma yihaye.

Yakomeje agira ati “Ikoranabuhanga ryavuye mu magambo rijya mu bikorwa hubakwa ibikorwa remezo, ari na bwo RURA yavukaga ishyiraho amabwiriza afasha mu gushora imari mu bijyanye n’Ikoranabuhanga. Nka RURA tuba hagati y’umushoramari ndetse n’abahabwa serivisi.”

Imiyoborere myiza yatumye abashoramari mu ikoranabuhanga biyongera

Semapondo yifashishije ingero za bimwe mu bimaze kugerwaho mu ikoranabuhanga yavuze ko Abanyarwanda bavuye kuri telefoni rusange wasangaga mu miryango none buri muntu wese atunze telefoni igendanwa. Ibi ngo byakomotse ku buyobozi bwiza bwatumye abashoramari bakomeza kugana Igihugu ndetse na RURA igakomeza gukurikiranira hafi uko serivisi zigera ku muturage.

Yagize ati “Tureba ko ibyo gahunda Leta iba yateganyije bishyirwa mu bikorwa ndetse tukareba niba ikoranabuhanga rigera ku muturage mu buryo nyabwo; tureba ko bikorwa neza. Leta ishyiraho imirongo ngenderwaho twebwe tukareba uburyo bishyirwa mu bikorwa. Dushyize imbere ikoranabuhanga kuko dushaka ko ibyo dukora byose tubikora neza kandi mu buryo bwihuse.”

Hari uburyo bw’ikoranabuhanga Leta yashyizeho buzajya bufasha abaturage kubona serivisi zitandukanya harimo gahunda ya Rwanda Online ifasha abantu muri gahunda zitandukanye.

Yakomeje agira ati “Ibi byose bigerwaho kubera ko ibikorwa remezo bimaze kugera hose. Turashaka ko ikoranabuhanga rizaba ikintu gikenewe nk’uko umuntu akenera kurya agakenera kwambara n’ibindi.”

Nk’uko ubuyobozi bw’ishami ry’Ikoranabuhanga muri RURA bubitangaza, iyo urebye aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze buri wese yibaza uburyo bigerwaho.

Kanyankore Protais ushinzwe ibikorwa byo kugenzura ibijyanye n’Ikoranabuhanga muri RURA (ICT Regulation) yavuze ko kugira ngo u Rwanda rugere aho rugeze ubu rubikesha gahunda nziza ya Guverinoma y’u Rwanda mu guteza imbere ikoranabuhanga.

JPEG - 592.9 kb
U Rwanda rwatangije gahunda y’ikoranabuhanga yo kugeza amaraso mu bitaro hifashishijwe drones akaba ari nacyo gihugu cya mbere muri Afurica

Kanyankore yagize ati “Nta rindi banga rituma tugera aho tugeze ubu, ni ingamba Igihugu cyafashe kandi zizweho neza ndetse zigakurikizwa. Icya mbere ibikorwa remezo bijyanye n’ikoranabuhanga bigomba kugera hose kandi ku kigero kingana, ibiri i Kigali bigomba kuba biri i Nyamagabe n’ahandi. Ikindi ni ugufungura isoko kuri bose kandi rigenzurwa neza ndetse n’ubwuzuzanye hagati y’inzego. RURA ntabwo ari yo ishinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga yonyine, hari izindi nzego ariko tuba dufite imyumvire imwe. ”

Kanyankore yakomeje avuga ko ibyiza by’ikoranabuhanga bizakomeza kugera ku banyarwanda mu minsi iri imbere. Yagize ati “Mu myaka irindwi ishize u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi mu bijyanye n’ikoranabuhanga kandi mu nzego zose. Ni mu minsi mike urutsinga (Fiber optic) rufasha umuntu kureba televisiyo neza ruragera kuri buri nzu mu mujyi wa Kigali.”

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), Anthony Kulamba yagize ati “Iyo urebye aho iterambere ry’ikoranabuhanga rigeze usanga hashimishije kandi mu nzego zose biri ku kigero kimwe. Byose tubigeraho kubera ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul kagame uhora ushakira u Rwanda iterambere ndetse n’umugabane w’Afurika muri rusange.”

Ubuyobozi bwa RURA buvuga ko hakurikijwe ibimaze kugerwaho, burahamya ko mu yindi myaka iri imbere hazakorwa ibirenzeho kubera imiyoborere myiza dukesha Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.

RUBIBI OLIVIER

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE