2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Nyabihu:Bashyikirijwe ivuriro ryubatswe mu mafaranga ava mu bukerarugendo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-26 13:26:15

 
Share on:
 
Yasuwe:143
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, cyashyikirije abaturage bo mu murenge wa Kabatwa mu karere ka Nyabihu, ivuriro riciriritse (Poste de Santé) ryuzuye ritwaye amafaranga y’u Rwanda miliyoni 49 n’ibihumbi 500.

JPEG - 371.1 kb
Ivuriro rya Kabatwa rizajya rivura abaturage basaga ibihumbi 18 (Foto Ngaboyabahizi P)

Iri vuriro ryubatswe mu murenge wa Kabatwa mu kagari ka Gihorwe, rije korohereza abaturage basaga ibihumbi 18 bivurizaga kure. Ryubatswe ku bufatanye bwa RDB, akarere ka Nyabuhu n’abandi bafatanyabikorwa.

Uwimana Jean Damascene, umuturage wo muri uyu murenge wa Kabatwa, yagize ati “Iri vuriro rije kudutabara, twakoraga urugendo rw’amasaha 3 mu mujishi duhetse umurwayi kuko twajyaga ku kigo nderabuzima kiri mu murenge wa Mudende muri Rubavu. Aha rero tugize amahirwe akomeye duhawe na RDB, yo izirikana ko umusaruro uvuye mu bukerarugendo ukwiye kuvaho 5% agenerwa iterambere ry’abaturage.”.

Dr Ayingeneye Violette, wavuze mu izina rya Minisiteri y’ubuzima, yagize ati “Iri vuriro riciriritse ni igikorwa cy’ingenzi kuri aba baturage bo muri uyu murenge wa Kabatwa ndetse n’akarere ka Nyabihu muri rusange, ndasaba ko batajya barembera mu ngo bakarigana, kandi bakitabira ubwisungane mu kwivuza. Byagaragaye ko hari bimwe mu bikoresho bikiburamo ariko kuri ubu tugiye gukora ubuvugizi kugira ngo na byo bihagere”.

Kaliza Belise, umuyobozi muri RDB ushinzwe ubukerarugendo, yasabye abaturiye Parike y’ibirunga gukomeza kuyibungabunga, kugira ngo inyungu zikomeze kubageraho, abibutsa ko hari byinshi bibateganyirijwe bivuye ku musaruro wo muri Parike y’ibirunga. Iri vuriro ryatangiranye abakozi 9, barimo abaforomo 6 n’abashinzwe isuku 3, rikaba rifite ibyumba 17.

NGABOYABAHIZI PROTAIS

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE