2017-12-11 11:57:22 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

SIDA iracyariho abantu ntibirare- Dr Nyirinkindi

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-26 13:11:33

 
Share on:
 
Yasuwe:129
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Umuyobozi ushinzwe ubukangurambanga n’itumanaho mu ishami ryo kurwanya Sida mu kigo cy’igihugu cyita ku buzima (RBC), Dr Nyirinkindi Aimé Ernest yasabye abantu kutirara ngo bumve ko icyorezo cya Sida kitagihari, ahubwo abasaba kugendana na gahunda za leta zigamije guca burundu iki cyorezo.

JPEG - 277.7 kb
Abaturage bipimishije ku bushake mu cyumweru cy’ubukangurambaga kuri Sida (Foto Niyonsengga S.)

Ibi Dr Nyirinkindi yabigarutseho mu karere ka Kicukiro ubwo hasozwaga icyumweru cy’ubukangurambaga kuri Sida ku wa 24 Kanama 2017, umunsi wizihijwe mu nsanganganyamatsiko igira iti “Sida iracyahari, duhaguruke tuyirwanye”.

Dr Nyirinkindi yagize ati “Sida iracyahari, abantu ntibatekereze ko hari aho yagiye, iracyahari ahubwo ingamba Minisiteri y’Ubuzima ifite ndetse n’ubuyobozi bw’igihugu buhora bushyiramo imbaraga ni zo zatumye nta muntu ukirebwa mu muhanda agenda ngo abantu bamukekere kuba afite virusi itera sida.”

Akomeza agira ati “Umuntu ubu anywa imiti igabanya ubwandu bwa Sida ubuzima bwe bugakomeza, akabasha kuzaramba. Ibyo rero bituma abantu bashobora kwirara bakibwira y’uko nta Sida ihari ariko Virusi itera Sida iracyahari ahubwo ingamba zarafashwe zo gutuma itica abantu”.

Umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, Dr Nyirahabimana Jeanne, avuga ku musaruro wavuye muri ibi bikorwa by’ubukangurambaga mu kurwanya Sida bimaze icyumweru bibera muri aka karere, yemeje ko byatanze umusaruro ariko anahamya ko ari ibikorwa bigomba no gukomeza na nyuma y’iki cyumweru cy’ubukangurambaga.

Dr Nyirahabimana yagize ati “Abantu bipimishije ku bushake ndetse abagabo bisiramuje ku bushake ndetse hanabayeho gutanga urukingo rwa tetanusi ariko ibi byose bigomba gukomeza no ku bigo nderabuzima byacu abantu bagakomeza kurwanya icyorezo cya Sida.”

Muri iki gikorwa cy’ubukangurambaga kuri Sida muri Kicukiro hapimwe abantu barenga 1388, abantu 294 bakingiwe bwa mbere tetanusi, 52 bakingirwa urwa kabiri, abasiramuwe ni 97 ndetse hanatangwa udukingirizo 7 000.

Imibare ya RBC igaragaza ko abantu bagera ku bihumbi 200 kuri ubu ari bo bafite ubwandu bwa virusi itera Sida, muri abo bose hakaba harimo abagera ku 180 000 batangiye gufata imiti igabanya ubukana nk’imwe mu nzira zo kugabanya ubwandu bushya mu gihugu.

Indi mibare ya RBC ku bijyanye no kugabanya ubwandu bw’abana bandura bavuka igeragaza ko mu Rwanda abana 1.79% ari bo bandura bavuka mu babyarwa n’ababyeyi bafite virusi itera Sida, ibi RBC ivuga ko ari ibyo kwishimirwa kuko baregeze ku ntego ya OMS yo kugeza uyu mubare munsi ya 2%.

Muri rusange abagore mu Rwanda ni bo benshi bafite virusi itera Sida, mu bijyanye n’ikigero cy’ubukuru ho RBC ivuga ko abantu bari hejuru y’imyaka 35 ari bo nabwo bafite umubare munini w’abafite virusi itera sida, ibi ngo bikaba bitanga icyizere ko gukomeza kurwanya iki cyorezo bishobora kuzatuma kigera no kuri 0% by’ubwandu bushya.

Icyorezo cya Sida kuri ubu nk’uko bitangazwa na RBC gihitana abantu 2500 buri mwaka.

NIYONSENGA SCHADRACK

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE