2017-10-18 07:03:30 clouds 27o High | Kigali Rwanda

Dukurikire:
 
 

Barishimira aho bageze babikesha gutinyuka kwihangira umurimo

Yanditswe na IMVAHO NSHYA

Kuya 2017-08-25 08:59:08

 
Share on:
 
Yasuwe:207
 
Yavuzweho:200
 
10
 
10

Bamwe mu rubyiruko bitabiriye imurikagurisha rya 20 i Gikondo bishimira urwego bagezeho mu iterambere babikesheje gutinyuka kwihangira umurimo.

JPEG - 375.6 kb
Mu imurikagurisha rya 20 urubyiruko rwitabiriye kumurika ibyo rukora birimo n’udushya (Foto Gatete J.B

Dusabe Gaga Renatha ni umwe mu itsinda rigizwe n’abakobwa 10 bibumbiye muri Gashora ‘Girls School Farm’ ubwo yari mu cyumba bahawe kumurikiramo ibyo bakora babitewemo inkunga n’Inama nkuru y’urubyiruko, yagize ati ”Dukorera mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera, dutangira twatangiranye ibihumbi 12, hari aho urubyiruko tumaze kugera mu kwerekana ko abakobwa na twe dushoboye, ibi tumurika ni twe ubwacu tubikora nyuma yo kubikoraho ubushakashatsi tubishyira ku isoko, twanabiherewe icyemezo cy’ubuziranenge gitangwa n’Ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge.”

Avuga ko bafashe iya mbere mu gukora ibintu byihariye, ati ”Dukora amavuta akoze mu buki, Komfitire ikoze mu bunyobwa isigwa ku migati, imitobe inyuranye n’ibindi nk’ubuki bwiza, tumaze imyaka ine dukora, buri kwezi twinjiza miliyoni 7 z’amafaranga y’u Rwanda iyo twakoze neza, ibi biterwa n’uko twabonye amasoko akomeye arimo amahoteli akomeye mu mujyi wa Kigali n’ahandi.”

Uyu mukobwa w’imyaka 23 avuga ko mu bakobwa harimo ubushobozi. Ati ”Muri twe harimo ubushobozi bufite kandi bugira uruhare mu bukungu bw’igihugu, kuko uretse iterambere tugeraho ibyo dukora binatanga n’umusoro, ibi bidutera ishema ryo kumva ko iterambere ry’igihugu cyacu na twe turifitemo uruhare, nishimira ko ngiye kurangiza kaminuza mu ishami ry’ubukungu nirihira mbikesheje amafaranga nkura mu byo dukora.”

Dusabe Gaga Renatha avuga kandi ko mu byo bakora baharanira kwibanda ku dushya. Ati ”Nk’ubu umuntu ajya guhaha amagi akayatwara ariko biba bishoboka ko ayo magi yameneka, turateganya gutangiza uburyo bwo kubika amagi amennye mu majerekani no mu bikoresho yapfunyikwamo ku buryo yamara ukwezi kose ari mazima umuntu akaba yaza akagura ayo akeneye bitewe n’amafaranga afite birumvikana uburyo buzakoreshwa hazanashingirwa ku bipimo bitangwa n’iminzani, ndasaba urundi rubyiruko rw’abakobwa gutinyuka umurimo bagakora bakiteza imbere kuko muri twe harimo ubushobozi bugaragarira mu bikorwa. Nshimiye Leta idahwema kutwitaho kuba turi hano ni iby’igiciro kuri twe ubwabyo kuduha aho tumurikira nta kiguzi ni ikimenyetso kiduha imbaraga zo kurushaho gukora twiteza imbere.”

Niyigena Angelique afite imyaka 20 ati ”Dukorera mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicukiro tubitewemo inkunga n’inama y’igihugu y’urubyiruko twaje kumurika ibyo dukora duhabwa icyumba ku buntu tumurikiramo, kumurika ibyo dukora abantu bakabyitabira bidufasha kumenyekanisha ibyo dukora, twiyemeje guha agaciro amahembe akomoka ku nka kuko mbere wasangaga abantu bayajugunya bikanatera umwanda, mu gihe ayo mahembe avamo ibikoresho binyuranye nk’ibikombe byiza, amaherena, inigi, impeta n’indi mitako inyuranye kandi myiza.”

Avuga ko binyuze muri Kompanyi yabo ya (Cow Horns Rwanda Social Entreprise) bateza urundi rubyiruko rw’abana bo mu muhanda imbere. Ati ”Kubera ko utuyobora na we yamaze amezi 6 mu muhanda yafashe icyemezo cyo kujya buri kwezi afata abana 3 bakaza kwiga kubyaza umusaruro amahembe, iki gihe uretse amasomo banahabwa imyambaro n’ibyo kurya, ibi biba mu gihe kingana n’amezi 3 bamwe muri bo bagahabwa n’akazi.”

Avuga ko mu gihe kingana n’umwaka bamaze batangiye hari aho bamaze kugera, ati ”Twatangiye dukodesha imashini idufasha gutunganya aya mahembe, nyuma y’amezi 2 gusa twaguze imashini yacu ifite agaciro k’ibihumbi 300, ubu ibikoresho dufite biri mu gaciro ka miliyoni 1 y’amafaranga y’u Rwanda, ndasaba urundi rubyiruko gutinyuka kwihangira umurimo rudategereje kubanza kugwiza igishoro kuko n’ibihumbi 10, 20,30 uratangira akakugeza kuri menshi.”

Uhamagawe Bosiko ni umwe mu rubyiruko rwibumbiye muri Kompanyi ikora inkweto ya New Shoes Style ikorera mu murenge wa Kimisagara, ati ”Turi abantu batandatu tumaze imyaka 4 dutangiye gukora inkweto, hari aho tumaze kugera twiteza imbere kuko twatangiriye ku bihumbi 500, ubu tugeze kuri miliyoni 7, twanaguze ubutaka mu karere ka Kicukiro bufite agaciro ka miliyoni imwe n’igice duteganya kuzubakamo aho gukorera kuko ubu turakodesha.”

Avuga ko we by’umwihariko gukora inkweto byamuhaye amahirwe yo kwiga, ati ”Nabyize i Butare nyuma y’aho nkoreye inkweto nziza zijyanye n’igihe cy’ubushyuhe nkazohereza mu Buyapani, hari Umuyapani wafashe icyemezo cyo kunshakira uko njya kubyiga neza muri kaminuza yaho ikora ibikomoka ku ruhu, ubu niteguye kugenda mu kwezi kwa cumi uyu mwaka. Aya ni mahirwe nkesha gutinyuka umurimo, iyo ntishyira hamwe n’abandi ngo dushake icyo dukora aho ngeze sinari kuba mpageze kuko kugeza ubu nashoboye kubaka inzu ntoya mu rugo mu murenge wa Gitega mbikesheje amafaranga nkura muri izi nkweto dukora.”

Ahirwe Samantha Freedom na we kimwe na bagenzi be ashimira inama y’igihugu y’urubyiruko ku bw’inkunga yabateye bagahabwa aho kumurikira ku buntu, ati ”Buri cyumba gifite agaciro k’ibihumbi 450, aya ni amafaranga menshi tutari kubona ndabashimira ku bw’iyi nkunga irimo kudufasha kumurika no kugurisha.”

Avuga ko mu murenge wa Masaka bakorera inkweto zikoze mu budodo byagize uruhare mu guha abandi akazi, ati ”Hari abagore byahaye akazi, izi nkweto zirakunzwe ku isoko kuko abagore dukunda udushya n’ibigezweho kandi byihariye, uyu mwuga urantunze kuko mu kwezi nibura unyinjiriza ibihumbi 250, ndateganya no kuwukomeza nkawujyanisha n’amashuri ngiye kurangiza aho guhera ejo nzarangiza mu ishuri rikuru rya KIST ku rwego rwa Enjeniyeri mu bijyanye no gukora imihanda igezweho, ibiraro n’ibindi. Ibi byerekana ubushobozi buri muri twe nk’abagore bwari bwarapfukiranywe n’amateka”.

Umuyobozi ushinzwe gahunda yo kwihangira umurimo muri Minisiteri y’Ubucuruzi, Inganda n’Ibikorwa by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba Niyomugabo Germain, agira ati ”Ndashimira urwo rubyiruko rwakuye amaboko mu mufuka rugahanga umurimo, mbasezeranyije ko tutazahwema gushaka icyo ari cyo cyose cyatuma barushaho guteza ubucuruzi bwabo imbere.”

Kwihangira umurimo bikozwe n’urubyiruko bigira uruhare rukomeye mu guhanga imirimo mishya. Kubera urukundo Leta ikunda Abanyarwanda yafashe iya mbere mu gutera inkunga urubyiruko hagamijwe ko uruhare rwabo mu bukungu n’iterambere ry’igihugu rurushaho kwiyongera.

GATETE JEAN BOSCO

atlantis ad

TANGA IGITEKEREZO

 
 
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE